skol
fortebet

Lomami yatunguwe n’urwego ruciriritse abakinnyi ba Rayon Sports bariho

Yanditswe: Thursday 07, Dec 2017

Sponsored Ad

Umutoza wungirije mu ikipe ya Rayon Sports Lomami Marcel yatangaje ko yatunguwen’urwego rwo hasi iyi kipe yamweretse mu myitozo yo ku munsi w’ejo bakoreye mu nzove, nyuma y’icyumweru bamaze bari mu kiruhuko. Uyu mutoza ufite ikipe kugeza ubu, cyane ko Karekezi Olivier usanzwe ari umutoza mukuru ataragaruka mu kazi nyuma yo kurekurwa n’ubugenzacyaha,yabwiye itangazamakuru ko abakinnyi be bari hasi ndetse byatumye badahita bashaka imikino yagicuti.
Yagize ati “Abakinnyi kuva tubahaye ikiruhuko (...)

Sponsored Ad

Umutoza wungirije mu ikipe ya Rayon Sports Lomami Marcel yatangaje ko yatunguwen’urwego rwo hasi iyi kipe yamweretse mu myitozo yo ku munsi w’ejo bakoreye mu nzove, nyuma y’icyumweru bamaze bari mu kiruhuko.

Uyu mutoza ufite ikipe kugeza ubu, cyane ko Karekezi Olivier usanzwe ari umutoza mukuru ataragaruka mu kazi nyuma yo kurekurwa n’ubugenzacyaha,yabwiye itangazamakuru ko abakinnyi be bari hasi ndetse byatumye badahita bashaka imikino yagicuti.

Yagize ati “Abakinnyi kuva tubahaye ikiruhuko cy ‘icyumweru kimwe bagarutse bari ku rwego rwo hasi cyane byatumye twifuza gukora kabiri ku munsi ariko ntibyadukundira kubera ubushobozi buke dufite.Tugiye gukoresha imbaraga kugira ngo mu cyumweru gitaha abakinnyi bazabe bameze neza.Nifuzaga umukino wa gicuti ariko bizaterwa n’uko bazaba bahagaze kuko kugeza ubu bari kuri 40 ku ijana.”

Lomami Marcel yavuze ko kuba abakinnyi bavuye mu biruhuko bari hasi biratuma aba basore bakora cyane ndetse arifuza ko bagera ku rwego nk’urw’abakinnyi bari mu ikipe y’igihugu.

Rayon Sports iheruka mu kibuga ikina na Mukura VS

Ku munsi w’ejo nibwo abakinnyi bongeye gukora ku mupira nyuma y’icyumweru badakina aho ku wa mbere bakoreye imyitozo muri Gym.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa