skol
fortebet

Lt Gen Mubarakh Muganga yahaye ubutumwa bukomeye APR FC nyuma yo gusezerera Mogadishu City FC

Yanditswe: Wednesday 29, Sep 2021

featured-image

Sponsored Ad

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri umuyobozi wa APR FC,Lt Gen Mubarakh Muganga,yasuye iyi kipe aboneraho no gusura ibikorwa bitandukanye byubatswe ku mpande z’ikibuga iyi kipe isanzwe ikoreraho imyitozo, ibyo bikorwa ni ibifasha kongerera imbaraga abakinnyi, akaba yanakurikiranye imyitozo y’iyi kipe dore ko irimo kwitegura imikino ya CAF Champions League.

Sponsored Ad

Umuyobozi w’ikipe y’ingabo z’igihugu FC Lt Gen Mubarakh Muganga, yanaboneyeho gushimira abakinnyi uburyo bitwaye mu cyiciro cya bere cy’imikino ya CAF Champions League ubwo batsindaga ikipe ya Mogadishu City Club yo muri Somalia ndetse bakaza no kuyisezerera.

Yagize ati” Ndabashimira uburyo mwitwaye mukuramo iriya kipe nyamara ibarizwamo abakinnyi mpuzamahanga barenga barindwi byari ibyishimo, n’ubwo ntabashije kugera kuri sitade ngo nkurikirane uriya mukino kuko narindi m’ubutumwa bw’akazi, ariko nawukurikiranye mu buryo bw’amashusho. Mwitwaye neza, ntabwo nari narabonye uburyo bwo kubashimira ku mugaragaro ubu nicyo cyanzanye.”

Yasoje asaba abakinnyi gukomeza intego bihaye zo gutsinda, no gukomeza gukora imyitozo neza kugira ngo bazabashe gukuramo n’ikipe ya Etoile du Sahel yo muri Tunisia tuzakina nayo mu kwezi gutaha.

Yagize ati ” Nsoje mbasaba gukomeza imyitozo myiza kugira ngo tuzabashe no gutahana intsinzi mu mikino tuzakurikizaho, imyitozo murayikora neza twizeye ko nahandi tuzabona intsinzi ituma Ingabo z’Igihugu zishima, abakunzi ba APR FC n’abakunzi b’umupira w’amaguru muri rusange bikaba akarusho.”

APR FC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa