Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Gen Mubarakh Muganga yakiriye abatoza bashya ba APR FC mu biro bye; bari baherekejwe na Chairman w’Ikipe, Lt Col Richard Karasira na Team Manager, Rtd Cpt Eric Ntazinda.
Ku mugoroba wo ku wa Kane, Tariki ya 20 Nyakanga 2023, nibwo Ikipe y’Ingabo z’Igihugu ibinyujijije ku mbuga nkoranyambaga zayo yatangaje ko ubuyobozi bwayo bwagiranye ibiganiro n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda.
Ni uruzinduko rwabaye nyuma y’amasaha make habayeho guha ikaze aba banyabigwi b’Abafaransa, Thierry Froger na Khuda Karim bagiye gutangira akazi muri APR FC, bagakora ibyananiye abababanjirije.
APR FC ni ikipe imaranye imyaka intego zo kurenga urwego iriho mu Rwanda, ikaba ikipe ihatana ku rwego Nyafurika. Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Gen Mubarakh Muganga akiri ku ntebe y’ubuyobozi bukuru bwa APR FC yatangaje ko “ikipe igiye gukora ibishoboka byose ikagera kure mu mikino mpuzamahanga kandi birashoboka.”
Zimwe mu mpinduka zakozwe ni uguhindura ubuyobozi kuko we yari atangiye kugira inshingano nyinshi zituma adakurikirana ikipe, no mu bakinnyi yari ifite yitaye ku banyamahanga kuko mu myaka 11 yamaze ikoresha politiki y’Abanyarwanda gusa itabonye umusaruro wari ubitezweho hanze y’u Rwanda.
Ikindi yakoze ni uguhindura abatoza ikazana abashya bayobowe n’Abafaransa, Thierry Froger w’imyaka 60 na Khuda Karim wa 51 bazafatanya kugera kuri izo ntego.
Aba batoza bagomba guhita batangira akazi kandi basanze APR FC yaramaze gusinyisha abakinnyi b’abanyamahanga barimo; Pavelh Ndzila, Taddeo Lwanga, Nshimirimana Ismaël ‘Pitchou’, Apam Assongwe Bemol, Victor Mbaoma, Banga Salomon Bindjeme, Sharafeldin Shaiboub Ali na Ndikumana Dany
Biyongereye ku bari basanzwemo bongereye amasezerano barimo Niyomugabo Claude, Mugisha Gilbert na Nsengiyumva Ilshad bari bageze ku musozo w’amasezerano yabo.
APR FC iri gutegura umwaka utaha uzatangira yesurana na Rayon Sports mu mukino wa Super Cup tariki ya 12 Kanama mbere yo gutangira mbere ya Shampiyona izaba kuva tariki ya 18 Kanama n’amajonjora ya CAF Champions League.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *