skol
fortebet

Lucas Hernández ukinira Bayern Munich yahishuye ibanga rikomeye azakoresha ngo ahagarike Kylian Mbappe

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Wednesday 24, Mar 2021

Sponsored Ad

skol

Lucas Hernández ukinira Bayern Munich yahishuye ibanga rikomeye azakoresha ngo ahagarike Kylian Mbappe
Umufaransa ukina mu bwugarizi, Lucas Hernández,yatangaje ko nta rindi banga rizamufasha guhagarika Kylian Mbappe ukinira PSG bazahura muri ¼ cya UEFA Champions League uretse amagambo 3 azamubwira.
Muri uku kwezi kwa Kane nibwo Paris Saint-Germain ya Kylian Mbappe izacakirana na Bayern Munich muri Champions League ariyo mpamvu aba bakinnyi bakinana mu Bufaransa batangiye gukangana. (…)

Lucas Hernández ukinira Bayern Munich yahishuye ibanga rikomeye azakoresha ngo ahagarike Kylian Mbappe

Umufaransa ukina mu bwugarizi, Lucas Hernández,yatangaje ko nta rindi banga rizamufasha guhagarika Kylian Mbappe ukinira PSG bazahura muri ¼ cya UEFA Champions League uretse amagambo 3 azamubwira.

Muri uku kwezi kwa Kane nibwo Paris Saint-Germain ya Kylian Mbappe izacakirana na Bayern Munich muri Champions League ariyo mpamvu aba bakinnyi bakinana mu Bufaransa batangiye gukangana.

Hernandez yabwiye mugenzi we Mbappe ko guhura nawe bizaba ari intambara ndetse yiteguye kumuhagarika muri uyu mukino nkuko yabibwiye L’Equipe.

Yagize ati “Ningira amahirwe yo guhura nawe [Mbappe] nzamubwira amagambo 2 cyangwa 3 yo kumuturisha.Nzamubwira ko agomba kuguma ku ruhande rw’ibumoso rwa PSG kuko naza iburyo azaba ari intambara.Nibyo afite impano tugomba kumwitondera.

Turifuza kongera kwisubiza Champions League kuwa 29 Gicurasi. Buri wese yiyemeje kubikora.”

Umukino wa nyuma wa Champions League ishize wisubiyemo muri ¼ cy’uyu mwaka,kuko PSG iherutse gutombora muri 1/4 cy’iyi mikino Bayern Munich izwiho kunyagira ibitego byinshi amakipe bahuriye mu mikino yo gukuranamo.

Igitego cya Kingsley Coman ku munota wa 59 nicyo cyatumye Bayern itwara PSG igikombe cya Champions League ubushize I Lisbon.

Umukino ubanza uzaba kuwa 6 Mata 2021 uwo kwishyura ube kuwa 14 Mata 2021.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa