Luis Enrique yahaye gasopo ikomeye Ferran Torres utereta umukobwa we
Yanditswe: Saturday 26, Nov 2022
Umutoza wa Espagne,Luis Enrique yabwiye umukinnyi we Ferran Torres utereta umukobwa we ko niyishimira igitego ashyira urutoki mu kanwa atazongera gukandagira mu kibuga ukundi.
Torres watsinze ibitego 2 muri 7-0 baheruka gutsinda Costa Rica mu gikombe cy’isi,atereta umukobwa wa Enrique witwa Sira Martinez bityo yishimye muri ubwo buryo yaba agaragaje ko yamuteye inda kandi uyu mutoza ntabwo abishaka.
Aba bombi batangaje ko bakundana muri Mutarama uyu mwaka ndetse uyu rutahizamu yatuye ibi (…)
Umutoza wa Espagne,Luis Enrique yabwiye umukinnyi we Ferran Torres utereta umukobwa we ko niyishimira igitego ashyira urutoki mu kanwa atazongera gukandagira mu kibuga ukundi.
Torres watsinze ibitego 2 muri 7-0 baheruka gutsinda Costa Rica mu gikombe cy’isi,atereta umukobwa wa Enrique witwa Sira Martinez bityo yishimye muri ubwo buryo yaba agaragaje ko yamuteye inda kandi uyu mutoza ntabwo abishaka.
Aba bombi batangaje ko bakundana muri Mutarama uyu mwaka ndetse uyu rutahizamu yatuye ibi bitego 2 yatsinze kuwa Gatatu,uyu mukunzi we wari muri stade Al Thumama yaje kumushyigikira.
Torres na Enrique babanye neza ariko uyu mutoza ntabwo yifuza ko uyu mukinnyi ahita abyarana n’umukobwa we.
Uyu wahoze atoza FC Barcelona yabajijwe uko yakwiyumva uyu mukinnyi yishimiye igitego yonka urutoki rwe undi avuga ko atazongera kumusubiza mu kibuga.
Ati "Nahita musimbuza,nkamwohereza muri sitade kandi ntazongere gukandagira mu kibuga ukundi."
Nyuma yo gutsinda ibitego 7-0,Luis Enrique yabajijwe umukinnyi we abona bahuje imikinire avuga uyu ushobora kuba umukwe we.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *