skol
fortebet

Luis Suarez yahishuye ko yirukanwe muri FC Barcelona kubera umubano we na Lionel Messi

Yanditswe: Saturday 10, Oct 2020

featured-image

Sponsored Ad

Rutahizamu Luis Suarez yatangaje ko umubano mwiza yari afitanye na Lionel Messi ariyo ntandaro yo kwirukanwa muri FC Barcelona yari amaze imyaka 6 akinira ndetse anayitsindira ibitego byinshi.

Sponsored Ad

Uyu rutahizamu uheruka kwerekeza muri Atletico Madrid kuri miliyoni 5.5 z’amapawundi yatangaje ko kuba yari abanye neza na Lionel Messi ndetse bagatanga umusaruro mu kibuga aribyo abayobozi ba FC Barcelona bahereyeho bamwirukana nabi.

Suarez yabwiye ESPN ati “Ntekereza ko bashakaga kunkura iruhande rwa Messi.Ubanza byarabaryaga kuba twari tubanye neza.Ubanza wenda batarifuzaga ko nguma hamwe nawe cyane.Sintekereza ko ibyo byahungabanya ikipe.

Twarafashanyaga mu kibuga dushakira ibyiza ikipe.Ubanza barashakaga ko akinana na bagenzi be benshi.Nta yindi mpamvu ntekereza yatumye badutandukanye kandi twaritwaraga neza mu kibuga.”

Suarez yavuze ko FC Barcelona yagombaga kubahiriza icyifuzo cya Lionel Messi ikamureka akigendera nkuko yari yabyifuje aho kumutega amasezerano amwemerera kugenda ya miliyoni 700 z’amayero.

Yagize ati “Bagombaga kubaha umwanzuro we bakamureka akagenda.Hari andi mahirwe ko ashobora kwerekeza mu yindi kipe ariko igihe yakumva atekanye kandi yishimye ndetse haje ubuyobozi bushya,ashobora kuhaguma.

Nk’inshuti yanjye,nzishima ibintu nibimugendekera neza hariya gusa anagiye mu yindi kipe nta kibazo.”

Luis Suarez yavuze ko uburyo yirukanwemo bwamubabaje ndetse bugira ingaruka ku muryango we ati “Byarambabaje cyane njye n’umuryango wanjye uburyo banyirukanye.Ntabwo umutoza Ronald Koeman yaje ngo ambwire ko atankeneye kuko ubuyobozi bwari bumaze iminsi buvuze ko bugiye gukora impinduka.

Koeman yampamagaye ambwira ko ntari muri gahunda ze ariko byaje hashize iminsi 10 bivugwa mu binyamakuru.Yahsimangiye ibyo nari maze iminsi mbona mu binyamakuru.

Nahoraga mvuga ko ikipe ikeneye rutahizamu mushya,ariko nta n’umwe bazanye ngo duhangane.Buri mwaka bageragezaga kuzana rutahizamu kugira ngo babone uko banjugunya hanze.Bagombaga kumpamagara bakansobanurira aho kubyumva mu itangazamakuru.”

Mu myaka 6 Luis Suarez yamaze muri FC Barcelona,yayifashije gutwara La Liga 4 na UEFA Champions League batwaye mu mwaka we wa mbere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa