Luis Suarez yakoze igikorwa gikomeye kigaragaza urukundo afitiye Messi
Yanditswe: Friday 23, Dec 2022
Rutahizamu Luis Suarez yasuye Lionel Messi iwe mu rugo rwe ruri aho avuka mu mujyi wa Rosario muri Argentina kugira ngo bafatanye kwishimira igikombe cy’isi yatwaye ndetse banasangire iminsi mikuru.
Messi yahawe ikaze ridasanzwe n’abafana ba Argentina batamworoheye mu myaka ishize,nyuma yo guhesha igihugu cye igikombe cy’isi batsinze Ubufaransa kuri penaliti 4-2 nyuma yo kunganya ibitego 3-3 mu minota 120.
Messi yakiriwe by’agahebuzo aho avuka mu mujyi wa Rosario ari naho inshuti ye (…)
Rutahizamu Luis Suarez yasuye Lionel Messi iwe mu rugo rwe ruri aho avuka mu mujyi wa Rosario muri Argentina kugira ngo bafatanye kwishimira igikombe cy’isi yatwaye ndetse banasangire iminsi mikuru.
Messi yahawe ikaze ridasanzwe n’abafana ba Argentina batamworoheye mu myaka ishize,nyuma yo guhesha igihugu cye igikombe cy’isi batsinze Ubufaransa kuri penaliti 4-2 nyuma yo kunganya ibitego 3-3 mu minota 120.
Messi yakiriwe by’agahebuzo aho avuka mu mujyi wa Rosario ari naho inshuti ye magara,Luis Suarez yamusanze.
Kuri uyu wa Kane hagiye hanze amashusho ya Luis Suarez ageze muri Argentina ari kumwe n’umwe mu bahungu be aho yari yerekeje kwa Lionel Messi.
Biravugwa ko ariho azarira noheli we n’umuryango we ndetse n’uwa Lionel Messi nkuko byatangajwe na ESPN.
Uyu mugabo nawe w’imyaka 35 nka Messi,yafotowe ageze ku rugo rwa Lionel Messi aho yafunguriwe ahita yinjira we n’uyu muhungu we.
Uyu mukinnyi wakanyujijeho muri Liverpool na FC Barcelona yaje muri Argentina mu ndege yihariye avuye iwabo muri Uruguay,mu murwa mukuru Montevideo.
Messi na Suarez babaye inshuti cyane ndetse n’imiryango yabo irahuza cyane ubwo bakinanaga muri FC Barcelona.
Aba bombi baba bari kumwe mu birori ndetse biyongeraho Cesc Fabregas n’umugore we Daniella Seaman.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *