skol
fortebet

Luis Suarez yavuze ubugome yakorewe na FC Barcelona anagira inama itangaje Xavi uhabwa amahirwe yo kuyitoza

Yanditswe: Friday 01, Oct 2021

featured-image

Sponsored Ad

Rutahizamu Luis Suarez yatangaje yeruye ko atishimiye uburyo yafashwe na FC Barcelona mu mpeshyi ya 2020, mbere yuko atandukana nayo akerekeza muri Atletico Madrid.

Sponsored Ad

Uyu rutahizamu w’umunya Uruguay yasinyiye Los Rojiblancos mbere y’umwaka w’imikino wa 2020/21 maze afasha Diego Simeone kwegukana igikombe cya LaLiga Santander bwa mbere kuva 2013/14.

Suarez yabwiye TVE1 ati: "Yego [Nizera karma]."

.....sinibagiwe ko umwaka ushize mbere ya shampiyona,Barcelona yanyohereje kwitoza njyenyine kugira ngo ndakare, kandi nabaye umunyamwuga nkora ibyo umutoza avuze.

"Nabaye umunyamwuga kandi nitozaga buri munsi njyenyine nta kwinuba kuko aricyo nagombaga gukora, kuko ibihe bibi bigira iherezo ryabyo."

Suarez yakomeje ashimangira ko yabaye umuyobozi muri buri kipe yakiniye I Burayi ndetse anasobanura neza ko Inkweto za Zahabu zifite agaciro kuruta igihembo cy’umuntu ku giti cye abantu basabwa gutorera.

Suarez yongeyeho ati: "Ndabikunda, nkunda gufata izo nshingano."

"[Ndi umukinnyi] warwanye cyane kugira ngo mbe mu bakinnyi bakomeye mu mupira w’amaguru kandi nabigezeho mu buryo butoroshye, mu mibare.

"Kuri njye, ntabwo ari igihembo cy’umuntu ku giti cye bashakaga kumpa binyuze mu matora.

Mpora mbivuga: Natwaye Inkweto ebyiri za Zahabu mu gihe cya Cristiano [Ronaldo] na Leo [Messi] kandi ngomba kubyishimira kuko nabatsinze hagendewe ku mibare, atari ukubera ko abantu bantoye, kandi ibyo bifite agaciro kanini.

"Nafashe inshingano muri Barcelona igihe Leo atari ahari. Twakinnye na [Real] Madrid maze ntsinda ibitego bitatu nta Leo.

"Muri Liverpool hari ibihe bisa nk’ibyo igihe [Steven] Gerrard, wari icyitegererezo, umunyabigwi kuri twe, atari ahari.

"Muri Ajax nabaye kapiteni mfite imyaka 21 cyangwa 22. Nize kubaho mu bihe bigoye kandi ibyo mbiha agaciro cyane.

"Ngomba kwishima,naje mu ikipe nka Atletico abantu benshi bizera ko narangiye.

"Byari ukwerekana ubushake bwo gutsinda , kutarambirwa gutsinda, twifuza ko iyi kipe ikomeza gutera imbere, kandi mu mwaka ushize twageze ku kintu kidasanzwe.

"Ndimo gufata inshingano nka Suarez, nk’uko umutoza yabivuze, ariko kandi nkishimira iyo nshingano kuko ni byiza kubana n’icyo gitutu."

Xavi na Barcelona

Mu kiganiro na Sport, Suarez yavuze ku bishoboka ko Xavi Hernandez wahoze ari mugenzi we muri Barcelona, ​yasimbura umutoza Ronald Koeman I Camp Nou.

Suarez yagize ati: "Njye nk’umufana w’umupira w’amaguru n’ibyo yakoze nk’umukinnyi, sinkeka ko uyu munsi, ejo cyangwa ejobundi ari cyo gihe gikwiye cyo kuyobora [Barcelona]".

"[Xavi] afite ubwenge kandi azi ibibazo ikipe irimo. Agomba gukoresha igihe cye.

"Afite abo bahoze bakinana mu ikipe agomba gufatira ibyemezo kandi bishobora kugorana."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa