Luka Modric yavuze ko adahangayikishijwe n’igihembo cya FIFA The Best ahanganiye na Cristiano Roanaldo na Salah
Yanditswe: Wednesday 12, Sep 2018
Umunya Croatia Luka Modric yatunguye benshi ubwo yavugaga ko atarajwe ishinga no kwegukana ibihembo bye ku giti cye,ko icyo yifuza ari ugukomeza gufasha Real Madrid gutegeka amakipe ku mugabane w’I Burayi no muri Espagne.
Nyuma yo kunyagirwa na Espagne ibitego 6-0 mu mikino ya Euro Nations League,kapiteni wa Croatia Luka Modric yabwiye abanyamakuru ko atabuzwa ibitotsi no gutekereza ku gihembo cya FIFA’s Best Men’s Player award ahanganiye na Ronaldo na Salah,ndetse ko atabatsinze ntacyo byamutwara.
Modric yavuze ko atarajwe ishinga n’ibikombe bye ku giti cye
Yagize ati “Gufatanya na bagenzi banjye muri Real Madrid nicyo cy’ingenzi,naho gutwara ibikombe byanjye ku giti cyanjye ntabwo bimpangayikishije.Nta gitwaye nta kibazo nagira.”
Modric yavuze ko icyo yifuza ari ugukomeza guhuza na bagenzi be bakinana
Modric uherutse gutwara igihembo cy’umukinnyi mwiza I Burayi bigatuma benshi bacika ururondogoro kubera ko mu mibare Cristiano Ronaldo yari amuri hejuru,arahabwa amahirwe menshi yo kwegukana iki gihembo cya FIFA benshi bazi nka Ballon d’Or.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *