skol
fortebet

Lukaku wamaze kugurwa na Manchester United yafashwe na polisi yo muri Amerika

Yanditswe: Sunday 09, Jul 2017

Sponsored Ad

Umukinnyi Romelu Lukaku waguzwe n’ikipe ya Manchester United aho ategerejwe gukora ikizamini cy’ubuzima yafashwe na police ya Los Angeles muri Leta ya Calfornia ho muri Leta zunze ubumwe z’Amerika nk’uko amakuru dukesha ikinyamakuru cyaho Fox Sports abitangaza.
Uyu mubiligi w’imyaka 24 umaze iminsi muri iki gihugu mu karuhuko yasuzuguye Police yo muri Calfornia ubwo yamubuzaga ubugira 5 guhagarika imiziki isakuza cyane yacurangaga we akavunira ibiti mu matwi .
Itangazo Polisi y umujyi (...)

Itangazo Polisi y umujyi wa Los Angeles yashyize hanze riragira riti “ ku italiki ya 02 Nyakanga ahagana mu ma saa mbili z’umugoroba polisi ya LA yafashe umusore w’imyaka 24 uzwi ku izina rya Romelu Lukaku Bolingoli.Bolingoli arashinjwa kwica itegeko 5-1-104-rivuga ku byerekeye urusaku rukabije.Uyu mwanzuro wafashwe nyuma yo kuburira uyu musore inshuro 5 kugabanya urusaku rwumvikanaga aho acumbitse muri Beverly Hills.Bolingoli yahise arekurwa kuko ntabwo yashyizwe muri gereza nyuma yo kumubwira icyo agomba gukora.”

Nubwo atafunzwe nk’uko abandi bafungwa yategetswe kuzitaba urukiko taliki ya 02 ukwakira 2017.

Lukaku ategerejwe mu ikipe ya Manchester United nyuma y’aho ku munsi w’ejo taliki ya 08 Nyakanga iyi kipe yatangaje ko yamaze kumvikana na Everton Lukaku yakiniraga kumugura akayabo ka Miliyoni 75 z’amapawundi ndetse ko yiteguye gukora ikizamini cy’ubuzima muri iyi minsi mu mugi wa Los Angeles.

Ibitekerezo

  • Si lukaku wenyine nabandi ba star nka justin beiber

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa