skol
fortebet

Luvumbu yabwiye amagambo akomeye abasifuzi basifuye umukino wa Rayon Sports n’Amagaju

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Saturday 02, Sep 2023

Luvumbu yabwiye amagambo akomeye abasifuzi basifuye umukino wa Rayon Sports n'Amagaju

Sponsored Ad

skol

Umukinnyi Héritier Luvumbu Nzinga ukina hagati mu kibuga yabajije abasifuzi impamvu bahora basifurira nabi ikipe ye Rayon Sports.

Ibi byabaye nyuma yo kunganya na Amagaju FC igitego 1-1 kuri uyu wa Gatanu mu mukino w’Umunsi wa Gatatu wa Shampiyona.

Uyu mukongomani uri mu bakinnyi beza iyi kipe ifite,yagaragaye ashwana n’abasifuzi nyuma yo kwanga igitego cya kabiri iyi kipe yatsinze bakavuga ko habayemo kurarira.

Amashusho yagiye hanze akomeje gutera impaka mu bafana aho bamwe bemeza ko Rudasingwa Prince yahawe umupira ataraririye nawe akawuha Charles Bbaale agatsinda igitego.

Icyakora,umusifuzi wo ku ruhande yavuze ko kurarira kwabayeho birangira Rayon Sports inganyije ku nshuro ya kabiri yikurikiranya ndetse iri kugenda ihunga igikombe cya shampiyona kuko mu mikino 3 imaze gutakazamo amanota 4.

Nyuma y’uyu mukino,Luvumbu yutse inabi abasifuzi ababwira ko basifurira nabi Rayon Sports buri gihe.Ati "Kuki mudusifurira nabi ?.Niko bigenda buri gihe."

Rayon Sports yagowe bikomeye na Amagaju yakabaye yayitsinze kuko yabonye amahirwe meza kuyirusha ariko birangira yishyuye igitego mu minota ya nyuma.

Amagaju yabanje gutsinda igitego ku munota wa 27 gitsinzwe na Rukundo Abdul Rahman Paplay hanyuma Rudasingwa Prince acyishyura ku munota wa 86 n’umutwe.

Ibitekerezo

  • Umwana wanzwe niwe ukura

    Kuki Rayons Iyo idatsinze ivuga kobayisifuriye nabi?ibyo bintu izabyikuremo rwose yaba isifurirwa nabi igatwara ibikombe 2 yikurikiranya Icyamahoro na super cup 😂😂

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa