skol
fortebet

Luvumbu yageze i Goma nyuma yo gutandukana na Rayon Sports

Yanditswe: Wednesday 14, Feb 2024

featured-image

Sponsored Ad

Kizigenza Luvumbu Heritier watandukanye na Rayon Sports yamaze kugera iwabo i Goma ndetse arerekeza i Kinshasa nyuma yo kuva mu Rwanda.

Sponsored Ad

Ifoto yageze ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje Luvumbu ari Goma,yicaranye n’ukora muri DGM.’

Umwe mu babonye Luvumbu ajya i Goma yagize ati: "Ndi i Rubavu. Luvumbu amaze kugera i Goma. Aha [ku ifoto] yari yageze kuri Grande Barriere, ejo saa munani. Itangazo ryo kumwirukana ryasotse yavuye muri kigali.’

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 13 Gashyantare 2024, nibwo Rayon Sports FC yasohoye itangazo rigaragariza abakunzi bayo ko itakiri kumwe n’uyu rutahizamu.

Iri tangazo risohotse nyuma y’umukino w’Umunsi wa 20 wa Shampiyona wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, Héritier Luvumbu agatsinda igitego ariko mu kucyishimira agapfuka ku munwa ajya kwifotoza imbere y’abanyamakuru bari ku kibuga.

Uku gupfuka ku munwa ni igikorwa cya politiki kimaze iminsi gikorwa n’Abanye-Congo hirya no hino mu rwego rwo kuyobya uburari ku bwicanyi nyakuri buri gukorerwa abavuga Ikinyarwanda mu Burasirazuba bwa Congo nk’uko byemejwe n’Umuryango w’Abibumbye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa