Umunye-Congo ukinira ikipe ya Rayon Sports, Heritier Nzinga Luvumbu,uhetse iyi kipe muri iki gihe yatanze ubutumwa akebura umwe muri bagenzi be wiharira umupira agakabya,ntakinane na bagenzi be.
Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram ku Cyumweru tariki ya 8 Ukwakira 2023, yavuze ko umuntu ukeneye gukina wenyine yajya gukina Tennis kubera ko umupira w’amaguru ari umukino w’ikipe.
Ati "mu mupira w’amaguru, niba ushaka gukina wenyine, jya gukina tennis kubera ko umupira w’amaguru ni umukino w’ikipe."
Ibi Luvumbu yabivuze nyuma y’uko ku wa Gatandatu bari banganyije na Marines FC 2-2 mu mukino w’umunsi wa 4 wa shampiyona utarabereye igihe.
Nubwo atigeze avuga izina ry’umukinnyi yabwiraga, bivugwa ko ubu butumwa yabugeneye Umugande Ojera Joackiam.
Nubwo ari umukinnyi mwiza,Ojera ashinjwa na bagenzi be kudatanga umupira bikaviramo ikipe kubura ibitego by’ingenzi.
Ibi uyu mukinnyi yabikoze mu mikino myinshi irimo uwa Al Hilal Benghazi basezerewemo ndetse no ku mukino wa Marines FC yabikoze kenshi.
Ibitekerezo
Yaaah. Nibaganirize Ojera kuko ndumva ibyo ataribyiza pe.