Magare yiteguye gukomeza gutanga isomo rya Athletisme mu Bufaransa
Yanditswe: Wednesday 04, Oct 2017
Umunyarwanda Muhitira Felicien uzwi nka Magare yatangaje ko yiteguye kwitwara neza mu irushanwa rya 20 km de Paris riteganyijwe ku italiki ya 08 Ukwakira 2017 nyuma yo kwegukana irushanwa rya Sedan-Charleville ku Cyumweru.
Uyu musore uri mu bihe byiza muri iyi minsi,ari guhatana mu marushanwa atandukanye mu Bufaransa yabonye abifashijwemo Disi Dieudonne,kuri ubu aratangaza ko nubwo iri rushanwa rikomeye yiteguye kuzaryitwaramo neza aha hari mu kiganiro yagiranaga na The New Times (…)
Umunyarwanda Muhitira Felicien uzwi nka Magare yatangaje ko yiteguye kwitwara neza mu irushanwa rya 20 km de Paris riteganyijwe ku italiki ya 08 Ukwakira 2017 nyuma yo kwegukana irushanwa rya Sedan-Charleville ku Cyumweru.
Uyu musore uri mu bihe byiza muri iyi minsi,ari guhatana mu marushanwa atandukanye mu Bufaransa yabonye abifashijwemo Disi Dieudonne,kuri ubu aratangaza ko nubwo iri rushanwa rikomeye yiteguye kuzaryitwaramo neza aha hari mu kiganiro yagiranaga na The New Times dukesha iyi nkuru.
Yagize ati “Icyo mpanze amaso ni irushanwa rya 20 km de Paris,ni irushanwa ryiza gusa rikomeye cyane.Ndashaka gukora cyane nkazabasha kwandikwa mu bitabo by’ababashije kuryegukana nubwo bitazaba byoroshye."
Uyu musore yaciye agahigo kari kamaze imyaka 54 ubwo yatsindaga irushanwa rya Sedan-Charlesville ku cyumweru aho yakoresheje isaha 1 iminota 10 n’amasegonda 42,mu gihe uwaherukaga gukoreshej igihe cyiza ari Norman Ameur wakoresheje isaha 1 iminota 11 n’amasegonda 08 mu mwaka wa 1963.
Irushanwa rya 20 km de Paris rizitabirwa n’abakinnyi bakomeye baturutse hirya no hino ku isi aho Disi Dieudonne yabashije kuryegukana mu mwaka wa 2009 akoresheje iminota 59 n’amasegonda 33.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *