skol
fortebet

Magare yitwaye neza mu irushanwa rya mbere yakinnye mu Bufaransa

Yanditswe: Sunday 24, Sep 2017

Sponsored Ad

Umusore Muhitira Felicien uzwi ku izina tya Magare yarangije ku mwanya wa gatanu mu irushanwa rya Semi marathon de Lion yakinnye uyu munsi taliki ya 24 Nzeri 2017 ndetse akoresha ibihe byiza atigeze akoresha aho yakoze ibirometero 21 mu isaha imwe n’umunota 01 n’amasegonda 56. Uyu musore uri kwitwara neza muri iyi minsi mu mukino wo gusiganwa ku maguru(Athletisme), akomeje gutungura abantu benshi kubera imyitwarire ye cyane ko mu minsi ishize yatwaye amarushanwa abiri akomeye arimo Semi (...)

Sponsored Ad

Umusore Muhitira Felicien uzwi ku izina tya Magare yarangije ku mwanya wa gatanu mu irushanwa rya Semi marathon de Lion yakinnye uyu munsi taliki ya 24 Nzeri 2017 ndetse akoresha ibihe byiza atigeze akoresha aho yakoze ibirometero 21 mu isaha imwe n’umunota 01 n’amasegonda 56.

Uyu musore uri kwitwara neza muri iyi minsi mu mukino wo gusiganwa ku maguru(Athletisme), akomeje gutungura abantu benshi kubera imyitwarire ye cyane ko mu minsi ishize yatwaye amarushanwa abiri akomeye arimo Semi Marathon Marvejols-Mende 2017” ryabereye mu Bufaransa ku itariki ya 23 Nyakanga 2017 ndetse na Semi Marathon International de Brazzaville 2017 riheruka kubera muri Congo Brazzaville tariki ya 14 Kanama 2017.

Urutonde rw’uko barangije
Kuza ku mwanya wa gatanu kuri Magare n’ikintu cyo kwishimira cyane ko mu kiganiro twagiranye na Disi Dieudonne wamushakiye aya marushanwa ari gukina,yadutangarije ko ari amarushanwa ari ku rwego rwo hejuru.

Kuri uyu munsi uyu musore yakoze agashya cyane ko yabashije gukuraho agahigo yari afite mu gusiganwa igice cya Marathon ndetse twavuga ko bishobora kuzamufasha kubona ibihe byiza byatuma yitabira amarushanwa akomeye ku isi.

Magare asigaranye andi marushanwa 3 azakinira mu Bufaransa arimo Charles ville Mézières” (23 km) rizaba tariki 1 Ukwakira 2017, “20 km de Paris” rizaba tariki 8 Ukwakira 2017 ndetse na “Marseille-Cassis” (20 km) azasorezaho rizaba tariki ya 23 Ukwakira 2017.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa