skol
fortebet

Makwala akomeje gukora udushya muri shampiyona y’isi y’imikino ngororamubiri (amafoto)

Yanditswe: Thursday 10, Aug 2017

Sponsored Ad

Ku munsi w’ejo nibwo twabagejejeho inkuru y’uko umunya Botswana usiganwa mu kwiruka metero 200 na 400 yahagaritswe gukina kubera kuruka muri sitade, byatumye akanama gashinzwe ubuvuzi mu ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri ku isi (IAAF )kamuhagarika gukina kubera kumukekaho virus yitwa Norovirus,ndetse aba baganga bategeka ko amara amasaha 48 atagera aho abandi bari gusa mu ijoro ryakeye taliki ya 09 Kanama yagaragaye mu gusiganwa metero 200 ndetse abona itike yo kugera ku mukino wa nyuma. (...)

Sponsored Ad

Ku munsi w’ejo nibwo twabagejejeho inkuru y’uko umunya Botswana usiganwa mu kwiruka metero 200 na 400 yahagaritswe gukina kubera kuruka muri sitade, byatumye akanama gashinzwe ubuvuzi mu ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri ku isi (IAAF )kamuhagarika gukina kubera kumukekaho virus yitwa Norovirus,ndetse aba baganga bategeka ko amara amasaha 48 atagera aho abandi bari gusa mu ijoro ryakeye taliki ya 09 Kanama yagaragaye mu gusiganwa metero 200 ndetse abona itike yo kugera ku mukino wa nyuma.

Mbere yo gukina kimwe cya kabiri,uyu musore wari wahawe akato ntakine mu gushaka itike ya kimwe cya kabiri, yahawe amahirwe na komite itegura iyi mikino yo gukina wenyine agashaka uko yabona ibihe bingana n’amasegonda 20 n’ibice 53 kugira ngo abone itike ya kimwe cya kabiri,yabigezeho akoresheje amasegonda20 n’ibice 20 byatumye abona itike ya kimwe cya kabiri ndetse aza kwitwara neza agera ku munsi wa nyuma.

Nk’ uko twabibagejejeho ku munsi w’ejo benshi mu bakunzi b’imikino ngororamubiri bababajwe n’icyemezo cyo gukura uyu musore mu irushanwa ryo gusiganwa metero 400 kubera ubuhanga afite ndetse yari no mu bahabwa amahirwe yo kwegukana umudali wa zahabu ndetse nawe yemeza ko ari akagambane bamukoreye aho yashimangiye ko iyaba umukinnyi w’umwongereza yari kwemererwa guhatana byatumye ahabwa amahirwe ya nyuma yo gukina kuri uyu wa gatatu wenyine.

Nyuma yo kubona ibihe bimwemerera gukina kimwe cya kabiri uyu musore yasabye ko bamuha amahirwe yo kongera gukina wenyine akarenza ibihe Wayde Van Niekerk watwaye umudali wa zahabu muri metero 400 nawe agahabwa umudali wa zahabu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa