skol
fortebet

Malipango watakiraga Gasogi United ari mu muryango winjira muri Rayon Sports

Yanditswe: Wednesday 27, Nov 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umukinnyi ukomoka muri Centrafrique, Théodore Yawanendji-Malipangou Christian, yamaze gusezera bagenzi be bakinanaga mu ikipe ya Gasogi United, aho bivugwa ko ageze kure ibiganiro n’ikipe ya Rayon Sports iyoboye shampiyona.

Sponsored Ad

Malipangou yari amaze iminsi ari mu biganiro n’ikipe ya Gasogi United byo kuba yasinya amasezerano mashya, gusa ibi bikaba bitaragenze neza birangira afashe icyemezo cyo kuyisohokamo.

Amakuru avuga ko uyu mukinnyi umaze gutsinda ibitego bine muri Shampiyona, yakiniraga Gasogi United nta masezerano afite yanditse, aho ngo yari yarumvikanye n’ubuyobozi ku munwa gusa, ku buryo yari atarashyira umukono ku masezerano mashya.

Ikipe ya Gasogi United mu ntangiriro z’uyu mwaka wa Shampiyona yari yagaruye Théodore Yawanendji-Malipangou Christian, nyuma y’aho ikipe ya FC Darhea yamuguze itubahirije ibyo yasabwaga.

Nyuma yo kudasinya amasezerano amashya, amakipe arimo As Kigali ndetse na Rayon Sports yatangiye kumwegera, aho ubu bivugwa ko ibiganiro bigeze kure ku ruhande rwa Rayon Sports ndetse nta gihindutse azatangira kuyikinira muri Mutarama umwaka utaha.

Uyu musore ukina mu kibuga asatira ntiyanakoranye na bagenzi be imyitozo yo kuri uyu wa Gatatu, aho bitegura umukino w’umunsi wa 11 bafitanye na Gorilla.

Ubwo twavuganaga n’abo muri Rayon Sports, birinze guhakana cyangwa kwemeza niba koko basinyishije Théodore Yawanendji-Malipangou Christian.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa