Man City ishobora kumanurwa mu cyiciro cya kabiri kubera ibyaha ishinjwa
Yanditswe: Friday 19, Jan 2024

Ikipe ya Manchester City ishobora gukurwa muri Premier League niramuka ihamwe n’ibyaha 15 iregwa , nk’uko umwe mu bahoze ari abajyanama mu by’imari b’iyi kipe yabitangaje.
Muri iki gihe iyi kipe iheruka gutwara ibikombe bitatu icyarimwe mu mwaka ushize,ihanganye n’ibirego byinshi bijyanye n’uko yashoye imari yayo hagati ya 2009 na 2018. Biravugwa kandi ko Man City yananiwe gukorana n’abashinzwe iperereza.
Iyi kipe yahakanye yivuye inyuma ibyo birego, mu gihe umuyobozi mukuru wa Premier League, Richard Masters yemeje ko hashyizweho umunsi w’urubanza kuri iyi kipe. Ubu uwahoze ari umujyanama w’imari muri iyi kipe Stefan Borson yatangaje ko City ishobora kuva mucyiciro cya mbere niramuka ihamwe n’icyaha.
Aganira na talkSPORT, yagize ati: “Igipimo cy’ibyaha kiri ku rwego rutandukanye rwose [n’urwa Everton na Nottingham]. Ntabwo wakwibaza ko ibi bizarangirira hatabayemo kumanuka - ibyo nta kubishidikanyaho mu gihe ibi birego byayihama.
Habayeho gukora icyo cyaha mu gihe cy’imyaka 10. Bavuga ko [Premier League] amasezerano nyamukuru yo gutera inkunga City atari kuri Miliyoni 50-60 ahubwo ko ari miliyoni 8 z’ama pound gusa,ibintu byose byari ibinyoma.
Abo bantu bose barabeshye kandi abayobozi bo mu masosiyete menshi bari babirimo kandi ngo iyi kipe nayo yabeshye izindi mpande nyinshi. Ababigize umwuga, abantu bakorana n’ibigo, shampiyona, UEFA na FA.
Nibigaragazwa,ibi bizaba bikomeye cyane.Nta muntu n’umwe uzabishidikanyaho.City ubwayo mu byo yatanze [mu rukiko rushinzwe gukemura imanza za siporo [CAS],bizagaragaza ko ibi byaha bifite inkomoka ihambaye."
Uyu kandi yavuze ko kubera ko ibi birego bikomeye,City izagorwa no kubona ibimenyetso biyishinjura.Icyakora yavuze ko yizeye ko izarwana inkundura kuri ibi birego.
Man City iri muri Premier League kuva mu mwaka w’imikino wa 2002-03,ubwo yazamukaga ivuye mu cyiciro cya kabiri.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *