Ikipe ya Manchester United irashaka kwisubiraho ku mwanzuro wo kugarura umukinnyi wayo,Mason Greenwood,mu ikipe ya mbere kubera ko hari benshi batabishaka.
Kugarura Greenwood muri Man Utd byaciyemo ibice mu ikipe, bamwe barashaka ko yababarirwa abandi bakavuga ko ari icyasha ku ikipe yabo.
Umuyobozi wa Man United,Richard Arnold,yateganyaga kugarura uyu mukinnyi mu ikipe ya mbere ariko abafana benshi biganjemo igitsina gore ntibamushaka.
iyi kipe ifite ubwoba bw’ingaruka zabaho iramutse (…)
Ikipe ya Manchester United irashaka kwisubiraho ku mwanzuro wo kugarura umukinnyi wayo,Mason Greenwood,mu ikipe ya mbere kubera ko hari benshi batabishaka.
Kugarura Greenwood muri Man Utd byaciyemo ibice mu ikipe, bamwe barashaka ko yababarirwa abandi bakavuga ko ari icyasha ku ikipe yabo.
Umuyobozi wa Man United,Richard Arnold,yateganyaga kugarura uyu mukinnyi mu ikipe ya mbere ariko abafana benshi biganjemo igitsina gore ntibamushaka.
iyi kipe ifite ubwoba bw’ingaruka zabaho iramutse itirukanye uyu mukinnyi ariyo mpamvu yanze gutangaza umwanzuro hakiri kare ndetse ngo irashaka kubikora nyuma y’igikombe cy’isi cy’abagore.
Uyu musore yatawe muri yombi mu mwaka ushize ashinjwa guhohotera,gufata ku ngufu,kugira umucakara no gukubita uwari umukunzi we gusa byarangiye ahanaguweho ibyaha byose.
Kuva muri Mutarama 2022 nta mukino n’umwe Mason Greenwood arakinira Man United ndetse ntabwo aragaruka mu myitozo muri iyi kipe.
Man Utd irafata icyemezo vuba, mbere y’uko uku kwezi kurangira.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *