skol
fortebet

Man United yahisemo kugumana n’umutoza Erik Ten Hag

Yanditswe: Wednesday 12, Jun 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umuherwe ushinzwe ikipe ya Man United, Sir Jim Ratcliffe yisubiyeho yemera gukomezanya n’umutoza Erik Ten Hag ndetse atangiza ibiganiro byo kumuha amasezerano mashya.

Sponsored Ad

Uyu muholandi yaraye ahawe andi mahirwe yo kuguma kuri Old Trafford,mu mwaka w’imikino utaha nyuma y’ibyumweru bibiri ubuyobozi busuzuma umusaruro we.

Umuherwe ufite 25% bya United, Ratcliffe yahuye na Thomas Tuchel mu mpera z’icyumweru gishize ariko ntiyashobora kumvikana n’uyu wahoze ari umutoza wa Bayern Munich ngo aze gusimbura Ten Hag.

United yemeje ko Ten Hag,usigaje amezi 12 ku masezerano ye, azaguma ku mirimo ye.

Ten Hag w’imyaka 54, yasaga nk’uwirukanwe nyuma y’uko ikipe ye irangije shampiyona ku mwanya wa munani,ikabura umwanya muri Champions League.

Ariko uyu wahoze ari umutoza wa Ajax yafashije United kwegukana FA Cup atsinze
Manchester City i Wembley ibitego 2-1, ku ya 25 Gicurasi.

Nubwo yatwaye igikombe cya kabiri mu myaka ibiri, Ten Hag yavuze ko "azegukana ibikombe ahandi" naramuka yirukanwe ku mwanya we,ariko yakomeje gutegereza ngo amenya ibizaba.

United yashatse umutoza mushya ihereye k’Umudage Tuchel, ubu uteganya ikiruhuko, umutoza w’Ubwongereza Gareth Southgate, Mauricio Pochettino, Graham Potter, Kieran McKenna, Roberto De Zerbi na Thomas Frank.

Aba bose byarangiye nta n’umwe ifashe ihitamo gukomezanya na Ten Hag.

Ubu uyu mutoza agiye gutangira gushakisha abakinnyi bashya aho bivugwa ko ashobora gusinyisha Ivan Toney na Jarrad Branthwaite vuba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa