skol
fortebet

Man United yatakaje umukinnyi ukomeye mbere yo guhura na Man City

Yanditswe: Friday 24, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Mu gihe yitegura kwesurana na Manchester City ku mukino wa nyuma wa FA Cup,Manchester United yahombye myugariro Harry Maguire wagize akabazo k’imvune.

Sponsored Ad

Umutoza Erik Ten Hag wa Man United yemeje ko atazaba afite uyu mukinnyi kuri uyu mukino wa nyuma gusa yishimira ko hari abandi batatu bagarutse.

Umutoza wa Manchester United, Erik Ten Hag, yatanze amakuru y’ingenzi ari mu makipe mbere y’uyu mukino wa nyuma wa Emirates FA Cup bazahangana na City.

Uyu n’umwaka wa kabiri wikurikiranya aya makipe agiye guhurira ku mukino wa nyuma wa FA Cup aho United yitezweho kuzihorera gutsindwa ibitego 2-1 ubushize.

Iyi kipe ishobora kongererwa imbaraga n’abakinnyi batatu bazagaruka nka Victor Lindelof, Mason Mount na Anthony Martial ariko Harry Maguire ukina hagati mu bwugarizi ntabwo azaboneka muri uwo mukino.

Erik yagize ati: "Harry Maguire ntazaboneka ariko abasigaye, abakinnyi bose mwavuze [Lindelof, Mount na Martial]- Ndatekereza - bazaboneka."

Dufite, ejo, imyitozo ya nyuma hanyuma tuzafata ibyemezo bya nyuma. Ariko,uko ndi kubibona ubu, bisa neza."

United ntabwo izaba ifite kandi Luke Shaw na Tyrell Malacia,bivuze ko Diogo Dalot na Aaron Wan-Bissaka bazakina inyuma mu mpande.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa