
Umutoza Erik ten Hag yamaze gushyira umukono ku masezerano azageza mu 2026 mu ikipe ya Manchester United.
Man United yahisemo kongera umwaka umwe wari mu masezerano ye bituma uyu mutoza azageza muri Kamena 2026 atoza iyi kipe.Amasezerano ya Ten Hag yari kurangira muri 2025.
Nk’umutoza wa Man Utd, Ten Hag yatwaye igikombe mu mwaka we wa mbere akuraho imyaka 6 bari bamaze nta gikombe.
Nubwo iyi kipe itari kwigaragaza cyane ku isoko ry’abakinnyi, umuherwe Sir Jim Ratcliffe uri mu banyamigabane b’iyi kipe yemereye abafana ko azayubaka ikongera gukomera.
Uyu mutoza w’imyaka 54 yagize ati: "Nishimiye cyane ko numvikanye n’ikipe kongera amasezerano kugira ngo dukomeze gukorera hamwe.
Usubije amaso inyuma mu myaka ibiri ishize,twakwishimira ibikombe bibiri twatwaye kandi hari aho ikipe imaze kugera ugereranyije naho nasanze ikipe!
Ten Hag yakomeje ati: "Tugomba kandi kumva neza ko hari akazi gakomeye imbere".
Manchester United yiyemeje kugumana na Ten Hag,nyuma y’uko yari yatangiye gutekereza ku bandi batoza barimo Thomas Tuchel, Mauricio Pochettino, Graham Potter, Thomas Frank, Roberto de Zerbi na Gareth Southgate utoza u Bwongereza.
Ten Hag wageze i Manchester muri Mata 2022,ntabwo yishimiwe na benshi mu mwaka ushize muri Premier League.
Manchester United yabaye iya munani mu mwaka w’imikino ushize, ukaba umwanya mubi igize kuva Shampiyona y’u Bwongereza yiswe Premier League.
Gusa, iyi kipe yagize imvune 45 zitandukanye, izakina Europa League mu mwaka w’imikino utaha kuko yatwaye FA Cup.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *