Manchester City yafashe umwanzuro udasanzwe mu kwita byihariye kuri Haaland
Yanditswe: Tuesday 20, Sep 2022

Mu rwego rwo kubungabunga ubuzima bwa Rutahizamu wayo Erling Braut Haaland,Manchester City yohereje Mario Pafundi,umwe mu baganga bayo ngo azabe ari kumwe n’uyu umunya-Norvège w’imyaka 22,mu ikipe y’igihugu yitegura imikino 2 izakina na Slovenia na Serbia.
City irabizi ko uyu mukinnyi yaguze miliyoni 51.4 z’ama pound, mu mwaka we wa nyuma muri Borussia Dortmund yaranzwe n’imvune cyane ariyo mpamvu ishaka kumwitaho byihariye.
Umutoza wa Norway, Stale Solbakken, yatangaje ko Pafundi azakora neza (...)
Mu rwego rwo kubungabunga ubuzima bwa Rutahizamu wayo Erling Braut Haaland,Manchester City yohereje Mario Pafundi,umwe mu baganga bayo ngo azabe ari kumwe n’uyu umunya-Norvège w’imyaka 22,mu ikipe y’igihugu yitegura imikino 2 izakina na Slovenia na Serbia.
City irabizi ko uyu mukinnyi yaguze miliyoni 51.4 z’ama pound, mu mwaka we wa nyuma muri Borussia Dortmund yaranzwe n’imvune cyane ariyo mpamvu ishaka kumwitaho byihariye.
Umutoza wa Norway, Stale Solbakken, yatangaje ko Pafundi azakora neza nk’umu physio wabo wa gatatu kandi ko atazakorana na Haaland gusa.
Icyakora yemeje ko uyu rutahizamu yasabye ko uyu muganga yakongerwa mu bakozi b’ikipe mu mikino ya Nations League.
Uyu muganga azajya amenya ubuzima bwa buri munsi bwa Haaland, amenye ko yakoze imyitozo yose nkenerwa imurinda imvune.
Haaland kuva yagera muri Man City amaze gutsinda ibitego 14 harimo 11 bya shampiyona mu mikino 7 amaze gukina
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *