skol
Kigali
Fortebet

Manchester City yaguze umusimbura ukomeye wa Fernandinho

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 25 June 2022

Ikipe ya Manchester yatanze miliyoni 45 z’ama pound kuri Kalvin Phillips wari usanzwe ukinira Leeds United kugira ngo mu mwaka w’imikino utaha azabe umusimbura wa Fernandinho wagiye.

Umutoza Pep Guardiola yabonyemo uyu musore w’Umwongereza w’imyaka 26 ubushobozi buhambaye,ahitamo kumugura kugira ngo asimbure kapiteni w’iyi kipe Fernandinho wari watangaje muri Mata ko azava kuri Etihad.

Mu ntangiriro z’uku kwezi SunSport yatangaje ko City izongera ingufu mu gushaka Phillips ikamukura muri Leeds yahataniraga kutamanuka umwaka ushize.

Nyuma yo kwirinda kumanuka muri Gicurasi, Leeds yari yizeye ko ishobora kwemeza uyu mukinnyi wabo kubongerera amasezerano y’amezi 12 ariko ntibyakunze.

Bizeraga ko kumuha umwanya uhagije wo gukina kugira ngo azerekeze mu gikombe cy’isi mu Gushyingo bishobora kuba impamvu ikomeye yo kumugumana.

Ariko, Phillips yifuza kugerageza amahirwe ye ku rwego rwo hejuru no gukina amarushanwa akomeye nka Champions League.

Uyu mukinnyi yari amaze imyaka umunani hamwe na Leeds ndetse yabahaye serivisi nziza.

Yemeye rero kumugurisha City izabongera miliyoni 3 z’ama pound niyitwara neza.

Ibiganiro bisanzwe na Phillips ntibirarangirana kuko kuri ubuari mu biruhuko ariko biteganijwe ko bizasozwa mu minsi iri imbere yagarutse.

Amasezerano hagati y’amakipe yombi yatumye umukinnyi wo hagati Darko Gyabi wa City nawe yerekeza kuri Elland Road kuri miliyoni 5 z’ama pound.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Perezida wa Rayon Sports yavuze ku byerekeye gusinyisha Caleb uri...

Perezida w’ikipe ya Rayon Sports,Uwayezu Jean Fidele yatangaje ko uyu munsi...
12 August 2022 0

Manchester United yatakaje umwanya wa mbere mu makipe ya Premier League...

Ikipe ya MANCHESTER UNITED ntabwo ikiri iya mbere mu makipe ya Premier...
12 August 2022 0

Paul Were yakoze ku mutima abafana ba Rayon Sports ku munsi wa...

Rutahizamu Paul Were uheruka gusinyira Rayon Sports yakoze imyitozo ya...
12 August 2022 0

Pique yihimuye kuri Shakira akundana n’Umunyeshuri arusha imyaka...

Myugariro Gerard Pique yanze guta igihe mu gahinda ko gutandukana n’uwari...
12 August 2022 0

Imikino y’igikombe cy’isi 2022 yigijwe imbere ho umunsi umwe

Igikombe cyisi kizatangira umunsi umwe mbere ya tariki yari iteganyijwe...
12 August 2022 0

Icyamamare Lewis Hamilton yasuye ingagi mu Rwanda

Lewis Hamilton ukinira Mercedes muri Formula 1, uri kugirira ibihuruko muri...
12 August 2022 0