skol
Kigali

Manchester City yandagaje Arsenal ihita iba iya nyuma muri Premier League

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 28 August 2021

Ikipe ya Arsenal yatsinzwe umukino wa 3 wikurikiranya muri Premier League y’uyu mwaka na Manchester City ibitego 5-0 bituma iba iya nyuma ku rutonde n’umwenda w’ibitego 8 cyane ko nta nota n’igitego irabona.

Ibitego bya Ilkay Gundogan, Gabriel Jesus, Rodri n’ibindi 2 bya Ferran Torres nibyo byahaye intsinzi City mu gihe Arsenal yarangije umukino ari abakinnyi 10 nyuma y’aho Granit Xhaka aherewe ikarita y’umutuku ku munota wa 35.

Gundogan niwe wafunguye amazamu ku munota wa 7 w’umukino bituma Arsenal yari yabanje mu kibuga ba myugariro 5 ifungura barayinyagira karahava.

Ferran Torres yahise ashyiramo igitego cya kabiri ku munota wa 12 hanyuma kuwa 43 Gabriel Jesus umaze gutanga imipira 3 ivamo ibitego atsinda igitego cya 3,kikaba icya kabiri muri shampiyona.

Mu gice cya kabiri,City yashyizemo igitego cya 4 ku munota wa 53 gitsinzwe na Rodrigo hanyuma kuwa 84 Ferran Torres ashyiramo icya 5.

Arsenal ntiyigeze itera mu izamu ndetse kuva umukino utangiye kugeza urangiye yarushwaga bigaragara na Manchester City.

Umukino warangiye City ifite 81 mu kuyobora umupira mu gihe Arsenal yari ifite 19.Arsenal ntiyabashije gutera mu izamu ndetse umupira yagerageje ugaca hanze n’umwe.

Abafana ba Arsenal bari ku kibuga Etihad Stadium bisohokeye n’igice cya 1 kitararangira bagaragaza agahinda batewe n’uyu mukino.Iyi ni inshuro ya 9 yikurikiranya City itsinze Arsenal muri Premier League..

Benshi mu bakunzi ba ruhago bavuga ko kuba Arsenal itaratsinda umukino n’umwe muri 3 imaze gukinwa muri Premier League ari urwego ruri hasi rw’umutoza Arteta ndetse no kugura abakinnyi bari ku rwego rwo hasi ugereranyije nabo ikipe ikeneye.

Arsenal niyo kipe imaze gutanga amafaranga menshi ku isoko ryo kugura abakinnyi ariko nta mukinnyi n’umwe wayizamurira urwego yaguze.

Arsenal yri 19 mbere y’uyu mukino ibanjirije Norwich yari yaratsinzwe ibitego byinshi kuyirusha ariko kugeza ubu iri ku mwanya wa nyuma ndetse shampiyona ihagaze yahita imanuka.

Kuva Arsenal yabaho nibwo yamara imikino 3 ibanza itsindwa ndetse itabashije kwinjiza igitego.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Hamenyekanye umutoza Cristiano Ronaldo yifuza ko asimbura Solskjaer

Umutoza wa Ole Gunnar Solskjaer akomeje guhura n’igitutu kuri Old Trafford...
20 October 2021 0

"Umunya Brazil Chrismar Soares ntazatangirana Shampiyona na Rayon Sports "-...

Umutoza wa Rayon Sports,Masudi Irambona Juma,yatangaje ko mu bakinnyi afite...
20 October 2021 0

FIFA yahaye igihano gikomeye Rayon Sports kubera kwambura umukinnyi...

FIFA yahaye Rayon Sports igihano cyo kutazagura abakinnyi bashya guhera...
19 October 2021 0

Umutoza Solskjaer yashwanye na rutahizamu we bapfa ibyo yamuvuzeho

Abahagarariye Marcus Rashford ntabwo bishimiye umutoza wa Manchester United...
19 October 2021 0

Rayon Sports yasinyishije abakinnyi 3 b’inararibonye bayinyuzemo

Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yamaze gusinyisha amasezerano y’umwaka 1...
18 October 2021 0

Bakame yasinyiye Police FC yemeye kumuhemba umushahara utubutse

Umunyezamu w’umunyabigwi mu Rwanda,Ndayishimiye Eric uzwi nka Bakame yasinye...
18 October 2021 0