skol
fortebet

Manchester City yatangaje uburyo igiye gukoresha kugira ngo ibone Sanchez

Yanditswe: Sunday 20, Aug 2017

Sponsored Ad

Ikipe ya Manchester City yamaze gutangaza ko yiteguye guhemba umukinnyi Alexis Sanchez ibihumbi 400 by’amapawundi ku cyumweru kugira ngo akomeze atere umugongo ikipe ya Arsenal FC itifuza kumureka ngo yerekeze muri iyi kipe imaze iminsi imwirukaho.
Uyu munya Chili ukomeje kwibazwaho na benshi aho azerekeza cyane ko muri iyi minsi atari yatangira gukinira ikipe ya Arsenal muri shampiyona,biravugwa ko yaba yarabwiye umutoza Wenger ko atifuza kuzongera gukinira Arsenal gusa uyu mutoza we (...)

Sponsored Ad

Ikipe ya Manchester City yamaze gutangaza ko yiteguye guhemba umukinnyi Alexis Sanchez ibihumbi 400 by’amapawundi ku cyumweru kugira ngo akomeze atere umugongo ikipe ya Arsenal FC itifuza kumureka ngo yerekeze muri iyi kipe imaze iminsi imwirukaho.


Uyu munya Chili ukomeje kwibazwaho na benshi aho azerekeza cyane ko muri iyi minsi atari yatangira gukinira ikipe ya Arsenal muri shampiyona,biravugwa ko yaba yarabwiye umutoza Wenger ko atifuza kuzongera gukinira Arsenal gusa uyu mutoza we akomeza kubihisha avuga ko we yiteguye kumugumana mu gihe habuze ikipe yo hanze y’ubwongereza imugura.

Sanchez aramutse yerekeje muri Manchester agahabwa aka kayabo yaba ariwe mukinnyi uhembwa amafaranga menshi mu Bwongereza kuko kugeza ubu uyoboye abandi ari Paul Pogba wa Manchester United uhembwa ibihumbi 280 ku cyumweru.

Alexis Sanchez ntabwo aratangaza aho ashaka kwerekeza gusa amakuru menshi avuga ko ashobora kwerekeza mu ikipe ya PSG agakinana na Neymar cyangwa se mu ikipe ya Manchester City cyane ko ariyo iri gutanga amfaranga menshi yo kugura uyu musore kuko iri guha Arsenal FC miliyoni 50 z’amapawundi kandi asigaje umwaka umwe ku masezerano ye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa