skol
fortebet

Manchester City yongeye kwegukana igikombe cya Premier League bivuye kure

Yanditswe: Sunday 22, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya Manchester City yongeye gushaka guheza umwuka abakunzi bayo ubwo yatsindaga bigoranye Aston Villa ibitego 3-2 mu mukino w’umunsi wa nyuma wa shampiyona watangiye irusha Liverpool yo yatsinze Wolves ibitego 3-1,inota rimwe.
Mu mikino w’amateka wabaye kuri iki cyumweru,Manchester City yasaga n’iyatakaje igikombe neza, kuko yatsinzwe na Aston Villa ibitego 2-0 mu minota 75 y’umukino kandi ikeneye amanota 3,kugeza ubwo ibonye icya mbere ku munota wa 76.
Yishyuye igitego cya mbere ku (...)

Sponsored Ad

Ikipe ya Manchester City yongeye gushaka guheza umwuka abakunzi bayo ubwo yatsindaga bigoranye Aston Villa ibitego 3-2 mu mukino w’umunsi wa nyuma wa shampiyona watangiye irusha Liverpool yo yatsinze Wolves ibitego 3-1,inota rimwe.

Mu mikino w’amateka wabaye kuri iki cyumweru,Manchester City yasaga n’iyatakaje igikombe neza, kuko yatsinzwe na Aston Villa ibitego 2-0 mu minota 75 y’umukino kandi ikeneye amanota 3,kugeza ubwo ibonye icya mbere ku munota wa 76.

Yishyuye igitego cya mbere ku munota wa 76, uwa 78 ishyiramo ikindi, icyo kuyiha igikombe kijyamo ku munota wa 81.

Bijya gutangira ku munota wa 37 yatsinzwe igitego na Matt Cash ku mupira mwiza yahawe na Lucas Digne ari mu rubuga rw’amahina atera umutwe mwiza cyane.Igice cya mbere cyarangiye ari 1-0 cya Aston Villa.

Mu gice cya kabiri,Guardiola wakoze ikosa rikomeye ryo kubanza mu kibuga Fernandinho washoboraga guhabwa ikarita itukura kubera ukuntu yari acitswe na Ollie Watkins akamutura hasi ariko umusifuzi akabyirengagiza,yakoze impinduka.

Yinjije mu kibuga Zinchenko asimbura Fernandinho hanyuma umupira utangira kugera imbere ariko ba myugariro ba City baje kurangara ku munota wa 69,Philippe Coutinho abatsinda igitego cya 2 ibintu biba bihinduye isura.

Abafana ba City bahise bacika intege bigaragara cyo kimwe na Guardiola ariko uyu mutoza arihangana cyane ko yari amaze kwinjiza mu kibuga Ilkay Gundogan asimbura Bernardo Silva ku munota wa 68.

City yari yatengushywe cyane na Gabriel Jesus wahushaga ibitego cyane,yafunguye amazamu ku munota wa 76 ku gitego cya Gundogan watsindishije umutwe nyuma y’umupira mwiza yahawe na Raheem Sterling.

Ku munota wa 79,City yari ibonye imbaraga yahise ibona igitego cya 2 gitsinzwe na Rodrigo ku ishoti rikomeye yatereye mu rubuga rw’amahina nyuma y’umupira mwiza yari ahawe na Zinchenko.

Abafana ba City na Pep Guardiola,bahise bagira icyizere ari nako mu kibuga bihindura isura byatumye City yongera gusatira,umupira watakajwe na Mings usanga Kevin de Bruyne ahita akata umupira mu rubuga rw’amahina ku munota wa 81 umupira usanga Fernandinho ahagaze neza ahita awushyira mu rushundura.

Igitego cya 3 cya City cyahagurukije buri wese uyikunda ndetse bongera guhumeka nyuma y’igihe basuherewe.

Icyakora ku rundi ruhande,Liverpool nayo yashakaga iki gikombe ndetse abafana bayo bishima uko Aston Villa yinjije igitego bari bakonje kubera Wolves bakinaga yari yugariye bikomeye.

Iyi Wolves yafunguye amazamu ku munota wa 3 ku gitego cyatsinzwe na Neto ku mupira mwiza yahawe na Jimenez bakoze Counter attack.

Liverpool yishyuye iki gitego ku munota wa 24 gitsinzwe na Sadio Mane ku mupira mwiza yahawe na Thiago.Igice cya mbere cyarangiye ari igitego 1-1.

Mu gice cya kabiri Wolves yahushije uburyo bwinshi cyane abakinnyi bayo basigarana n’umunyezamu wa Liverpool kenshi ariko ntibatsinda.

Iminota yakomeje kwicuma ariko Wolves yugarira cyane byatumye Klopp yinjiza mu kibuga Firmino na Mohamed Salah ngo bamufashe gusatira.

Kubera ko City yari imaze kubona ibitego 3-2,igitego cya kabiri cya Liverpool cyatsinzwe na Mohamed Salah ntabwo cyishimiwe n’abafana bayo cyo kimwe n’icya Robertson cya gatatu ku munota wa 89.

Byarangiye Liverpool itsinze Wolves ibitego 3-1 ariko ntiyagera ku ntego yo gutwara ibikombe 4 muri uyu mwaka kuko muri shampiyona yarangije ku mwanya wa 2 irushwa inota rimwe na City yagize 93 kuri 92 ya Liverpool.

Chelsea yabashije kurangiza ku mwanya wa 3 nyuma yo gutsinda Watford 2-1 mu gihe Tottenham yarangije ku mwanya wa 4 nyuma y’aho itsinze Norwich ibitego 5-0.Arsenal yarangije ku mwanya wa 5 nubwo nayo yanyagiye Everton ibitego 5-1.United yatsinzwe na Palace igitego 1-0.

Amakipe yamanutse ni Burnley,Watford na Norwich mu gihe Leeds yarusimbutse nyuma yo gutsinda Brentford ibitego 2-1.

Ntabwo aribwo bwa mbere Manchester City ikoze ibitangaza mu gutwara igikombe cya Premier League ku munsi wa nyuma kuko kuwa 13 Gicurasi 2012,City yatsinze QPR ibitego 3-2 nyuma y’aho iminota 90 yarangiye iyi kipe isigaye iba mu cyiciro cya 2 ifite ibitego 2-1.

Iyo City idatsinda uyu mukino,iki gikombe cy’umwaka w’imikino 2011/2012 cyari gutwarwa na United.

Amakipe azakina UEFA Champions League ni:

1. Manchester City
2. Liverpool
3. Chelsea
4. Tottenham

Amakipe azajya muri Europa League:

5. Arsenal
6. Manchester United

Ikipe izajya muri Conference league:

7. Westham

Heung Min Son na Mohamed Salah barangije shampiyona aribo batsinze ibitego byinshi kuko banganyije 23.Basize Cristiano Ronaldo watsinze 18.







Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa