skol
fortebet

Manchester United ihangayikishijwe na nyina w’umukinnyi iri gushaka

Yanditswe: Tuesday 09, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya Manchester United igomba kubanza guhuza na nyina wa Adrien Rabiot kugira ngo ibashe kumusinyisha byuzuye nubwo yamaze kumvikana na Juventus akinira.
Amashitani atukura yamaze kumvikana na Juventus amasezerano yo kuyishyura miliyoni 15 z’ama pound kuri uyu mukinnyi w’imyaka 27 w’Umufaransa.
Ariko noneho haje igice kitoroshye - kumvikana ku byo izaha uyu mukinnyi [Rabiot] binyuze k’umuhagarariye ariwe nyina,Veronique.
Uyu mubyeyi yagiye atongana n’abayobozi ba siporo mu makipe umuhungu (...)

Sponsored Ad

Ikipe ya Manchester United igomba kubanza guhuza na nyina wa Adrien Rabiot kugira ngo ibashe kumusinyisha byuzuye nubwo yamaze kumvikana na Juventus akinira.

Amashitani atukura yamaze kumvikana na Juventus amasezerano yo kuyishyura miliyoni 15 z’ama pound kuri uyu mukinnyi w’imyaka 27 w’Umufaransa.

Ariko noneho haje igice kitoroshye - kumvikana ku byo izaha uyu mukinnyi [Rabiot] binyuze k’umuhagarariye ariwe nyina,Veronique.

Uyu mubyeyi yagiye atongana n’abayobozi ba siporo mu makipe umuhungu we yakiniye,kuko yasabaga guhura n’abayobozi b’ikipe no kwitabira imyitozo aherekeje umuhungu we.

Ibi biganiro bidasanzwe nicyo kintu cya nyuma United ikeneye kugira ngo ibone uyu mukinnyi yifuza ko ayifasha kugaruka mu bihe byiza nyuma yo gutsindwa umukino wa mbere na Brighton.

Veronique yifuje kujyana n’ikipe mu myiteguro yabanjirije shampiyona nyuma yuko umuhungu we asinye amasezerano ye ya mbere na Paris Saint-Germain.

Ubwo uyu mukinnyi yashyirwaga mu ikipe ya kabiri na PSG kubera kutumvikana ku mushahara, uyu mubyeyi yagiye mu binyamakuru aravuga karahava anenga iyi kipe.

Yagize ati: “Umuhungu wanjye ni infungwa muri iyo kipe, vuba aha azashyirwa muri gereza abeshweho n’umugati n’amazi.”

Yishe kandi ibiganiro bagiranaga na Spurs muri 2018 kubera umushahara w’umurengera yasabaga.

United ikomeje gutungurana ku isoko kubera abakinnyi badakanganye iri gushaka kuko uretse uyu,ngo yifuza na Marko Arnautovic ukinira Bologna ndetse wakiniye Stoke na Westham.

Nyina wa Rabiot azwiho gukomeza ibintu mu makipe umwana we ashaka kujyamo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa