skol
Kigali

Manchester United irakataje mu kureshya umutoza w’umunyabigwi i Burayi

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 17 November 2021

Umutoza wabaye icyamamare muri Real Madrid, Zinedine Zidane, ngo ’ari kwshyushya’ kugira ngo aze gufata akazi ka Manchester United kandi birashoboka kongera kumubona ari gutoza na Cristiano Ronaldo na Raphael Varane.


Ole Gunnar Solskjaer afite igitutu kinini nyuma yo gutsindwa biteye isoni na mukeba wabo Manchester City mu ntangiriro z’uku kwezi.

Uku gutsindwa 2-0 ku ruhande rwa Pep Guardiola byaje nyuma y’ibyumweru bibiri gusa Liverpool isuzuguye nabi Amashitani atukura,iyatsindira kuri Old Trafford ibitego 5-0.

Bamwe bavuga ko Zidane ari we mukandida uza ku mwanya wa mbere wo gusimbura umunya Norway,Ole, aramutse yirukanwe mu byumweru biri imbere.

Nkuko tubikesha Record Sport, Manchester United ubu imaze gutera intambwe ikomeye mu gushaka kureshya Zidane akaza kuri Old Trafford.

Uyu mugabo w’imyaka 49 y’amavuko yavuye ku kazi kuva muri Gicurasi - nyuma yo kurangiza imirimo ye ku nshuro ya kabiri nk’umutoza wa Real Madrid - ubu bikaba bivugwa ko yifuza kongera guhura na Ronaldo na Varane mu Bwongereza.

Mu nshuro 2 yatoje i Madrid, Zidane yatwaye ibikombe bitatu bikurikirana bya Champions League, ibikombe bibiri bya LaLiga ndetse n’ibikombe bibiri by’isi by’amakipe.

Zidane watsindiye Igikombe cy’isi n’Ubufaransa mu 1998 nk’umukinnyi, na we yavuzwe ko yifuza gusimbura Didier Deschamps nk’umutoza w’ikipe y’igihugu igihe cyose yeguye.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

"Ndumva mbabaye"-Robert Lewandowski avuga uko yakiriye kudahabwa Ballon...

Rutahizamu wa Bayern Munich,Robert Lewandowski,yahishuye ko afite agahinda...
7 December 2021 0

Suarez yahishuye impamvu ikomeye iri gutuma Messi atitwara neza muri...

Rutahizamu wa Atletico Madrid,Luis Suarez yatangaje ko impamvu iri gutuma...
6 December 2021 0

Masudi Djuma yahaye igisubizo abafana ba Rayon Sports bamusabiye...

Umutoza wa Rayon Sports,Masudi Irambona Djuma,yabwiye abafana ba Rayon...
6 December 2021 0

Umutoza wa Senegal yabwiye amagambo akomeye Klopp utoza Liverpool wibasiye...

Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Senegal yasubije mu magambo akomeye umutoza wa...
6 December 2021 0

APR FC yasezerewe igeze ku muryango w’amatsinda ya CAF Confederations...

Ikipe ya APR FC yananiwe kugera mu matsinda ya CAF Champions League nyuma...
5 December 2021 0

Rayon Sports yongeye kuba insina ngufi imbere ya Kiyovu Sports

Ikipe ya Rayon Sports ikomeje kujya mu bihe bibi muri shampiyona y’u Rwanda...
5 December 2021 0