Manchester United ishaka kugarura umukinnyi wayo wakunzwe na benshi
Yanditswe: Thursday 26, Oct 2023
Ikipe ya Manchester United irimo gushakisha uko yagarura uwari umunyezamu wayo David de Gea kuri Old Trafford, amezi atatu nyuma yo kumurekura.
Erik Ten Hag yifuzaga kujyana ikipe ye mu cyerekezo gishya mu mpeshyi ishize aho yazanye umunyezamu mushya,ufite ubushobozi bwo gutangira umukino uhereye inyuma.
Umutoza wa United yatekereje kuri Andre Onana, yaguze miliyoni 47 z’ama pound avuye muri Inter Milan, maze De Gea bamwereka umuryango.
Kubera ko Onana ashobora kuzabura imikino igera ku munani muri Mutarama 2024 najya mu gikombe cy’Afurika cy’ibihugu gukinira Cameroon, bivugwa ko United ishishikajwe no gushaka umutekano mu izamu.
Ikinyamakuru The Sun kivuga ko United ishaka guhindura ibitekerezo ikagarura De Gea cyane ko nta kipe arabona kuva yagenda.
Onana najyana n’igihugu cye muri AFCON,Ten Hag azasigarana umunyezamu mushya Altay Bayindir,nawe waje mu mpeshyi gusa ntarakina umukino n’umwe muri United.
United ifite umunyezamu ufite ubunararibonye Tom Heaton,wahuye n’imvune nyinshi muri uyu mwaka w’imikino.
Bivugwa ko United yashakaga kugumana De Gea mbere y’uko agenda, ariko ntabwo babashije kumvikana ku byo kugabanya umushahara.
De Gea bivugwa ko yanze kugabanya cyane umushahara w’ibihumbi 375.000 by’amapawundi yahabwaga buri cyumweru.Impande zombi zamaze igihe kinini baganira ntibumvikana.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *