skol
fortebet

Manchester United itangiye neza Premier League 2018/2019

Yanditswe: Friday 10, Aug 2018

Sponsored Ad

Ikipe ya Manchester united itsinze Leicester ibitego 2-1,ibona amanota 3 imbumbe mu mukino wayo wa mbere wa Premier League yari yakiriye ku kibuga cyayo Old Trafford.

Sponsored Ad

Nubwo yari agifite umujinya wo kuba ataraguriwe abakinnyi,Jose Mourinho afashije ikipe ya Manchester United kubona amanota 3 ya mbere muri Premier League 2018/2019 atsinze Leicester City ibitego 2-1.

Manchester United yari imbere y’abafana bayo yafunguye amazamu ku munota wa 3 w’umukino ku gitego cyabonetse gitsinzwe na Paul Pogba kuri Penaliti nyuma y’aho myugariro Daniel Amartey yagaruje umupira ukuboko mu rubuga rw’amahina,umuzifuzi Andre Marriner akamutera imboni.

Leicester yakinnye umukino mwiza utagira intego cyane ko yahererekanyaga gusa mu kibuga hagati ariko ntibashe kubona igitego byatumye igice cya mbere kirangira ari igitego 1-0 cya Manchester united.

Mu gice cya kabiri Leicester City yaje yariye karungu ndetse byashobikaga ko yakwishyura iki gitego yari yatsinzwe,ariko ubunararibonye buke bwa rutahizamu Kelechi Iheanacho ntibwafasha iyi kipe yari yasohotse hanze y’ikibuga cyayo.

Nyuma yo kwirangaraho kwa Leicester City, Manchester United yabonye amahirwe ku munota wa 83 ubwo Luke Shaw yacengaga myugariro Ricardo Pereira,asigarana n’umunyezamu amutsinda igitego cya kabiri.

Mourinho yahise ashyira mu kibuga Fellaini mu rwego rwo kugarira gusa ubwo bari bongeyeho iminota 4 y’inyongera Jamie Vardy yibye umugono ubwugarizi bwa Manchester united abonera Leicester igitego 1 cy’impozamarira.

Manchester United ibonye amanota yayo ya mbere gusa isabwa gukomeza gushyiramo imbaraga niba ishaka igikombe cyane ko umukino wayo ukiri ku rwego rwo hasi nkuko byari bimeze mu mwaka w’imikino ushize.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa