skol
fortebet

"Manchester United y’uyu mwaka niyo mbi kurusha iheruka kumanuka mu cyiciro cya kabiri"-Morgan

Yanditswe: Thursday 18, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Uwari Kapiteni wa Manchester United ubwo iheruka kumanuka muri 1974 yatangaje ko ikipe y’uyu mwaka ari mbi cyane kurusha iyabo ndetse ko irebye nabi nayo yamanuka.
Willie Morgan wari Kapiteni w’amashitani atukura ubwo bavaga mu cyiciro cya mbere mu 1974,yavuze ko ikipe y’uyu mwaka ari mbi cyane hanyuma y’iyabo ndetse abagira inama yo kutamanuka.
Kandi yatanze ubutumwa bukomeye mubi kuri iyi kipe ikinira kuri Old Trafford ati: “Muri babi cyane kuturusha.”
Morgan wakinaga aca ku mpande ukomoka (...)

Morgan wakinaga aca ku mpande ukomoka muri Scotland yabwiye SunSport ati: "Bavuga ko nta muntu mwiza cyane ukwiriye kumanuka kandi iyo mvugo ishaje rwose irareba abakinnyi benshi muri iki gihe.

Inzogera zo gutabaza zikwiriye kuvuzwa kuri Old Trafford kuko twamanutse mu cyiciro cya kabiri kandi twari ikipe nziza kurenza iyi dufite ubu.

Twari dufite abakinnyi beza,dufite ubumwe bwaduhuza n’ubusabane nyabwo ariko haza kuzamo rushorera.

Twakoze ikosa ryo kumva ko turi beza cyane ku buryo tutamanuka ariko twagize amahirwe make tuvunikisha abakinnyi,tunagira amahirwe make mu kibuga.

Umwuka uriho ubu urababaje mu by’ukuri- ntabwo ari beza nkatwe ku buryo bazasenga ngo umukobwa w’amahirwe ntabatere umugongo."

Muri 1973-74, Morgan yasize ikipe mu gihirahiro hamwe na Sir Bobby Charlton wasezeye, kizigenza George Best yitwara nabi cyane mu gihe Denis Law yagiye muri City bari bahanganye cyane bituma ikipe imanuka mu cya kabiri.

Mu mikino 2 imaze gukinwa muri Premier League,United yatsinzwe irushwa ndetse igaragaza urwego rwo hasi ku buryo benshi biteze ko na Liverpool izayimerera nabi kuwa mbere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa