skol
fortebet

Manchester United yafashe umwanzuro ku kibazo cya Antony

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Friday 29, Sep 2023

Manchester United yafashe umwanzuro ku kibazo cya Antony

Sponsored Ad

skol

Ikipe ya Manchester United yemeje ko umukinnyi wayo w’Umunya-Brazil, ukina hagati afasha abasatira izamu, Antony agaruka mu myitozo ndetse akazahabwa umwanya wo gukina aramutse ashimwe na Ten Hag.

Muri Nyakanga 2023, uyu mukinnyi w’imyaka 23 yashinjwe ihohotera rishingiye ku gitsina yakoreye uwari umukunzi we Gabriela Cavallin ndetse Polisi y’iwabo ikomeje gukora iperereza.

Itagazo rya Man United rigira riti"Kuva ibirego byatangazwa bwa mbere muri Kamena, Antony yakoranye neza n’iperereza rya polisi haba muri Brazil no mu Bwongereza, kandi n’ubu aracyabikora."

"Nk’umukoresha wa Antony, Manchester United yahisemo ko akomeza imyitozo i Carrington, kandi akazatoranwa mu ikipe ikina,nubwo iperereza rya polisi rikomeje. Ibi bizakomeza gusuzumwa mu gihe hagikomeje gukurikirana iki kibazo."

"Nk’ikipe, twamaganye ibikorwa by’ihohoterwa n’itotezwa. Tuzi akamaro ko kurinda abantu bose bagize uruhare muri iki kibazo, kandi tuzi ingaruka ibyo birego bigira ku barokotse ihohoterwa."

Amakuru aravuga ko Anthony Matheus yagarutse mu myitozo ya Manchester united, ameze neza ndetse ashobora no gukoreshwa ku mukino w’ejo bazakiramo Crystal Palace.

Ikipe ya Manchester United iri mu kindi kibazo cy’ihohoterwa rikorewe mu rugo gishinjwa n’umukinnyi wayo,Antony yaguze miliyoni 85 z’ama pound,imukuye mu ikipe ya Ajax.

Antony yasohoye itangazo ahakana yivuye inyuma ibyo yise "ibirego by’ibinyoma" byo gukubita uyu mukobwa wari inshuti ye usanzwe ari DJ n’icyamamare ku mbuga nkoranyambaga.

Mu gusubiramo ubutumwa bwe bwa mbere yasohoye muri Kamena, Antony yongeyeho ko umubano we na Gabriela wajemo "umuvurungano" ariko akavuga ko bitigeze bivamo urugomo.

Yanditse kuri Instagram ati: "Nizeye ko iperereza rikomeje gukorwa n’abapolisi rizagaragaza ukuri ku kuba ndi umwere."

Gabriela Cavallin avuga ko yakundanye n’uyu mukinnyi imyaka ibiri kandi babanaga mu nzu i Amsterdam ubwo yakinaga muri Ajax.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa