skol
fortebet

BIDASUBIRWAHO!!!Manchester United yirukanye umutoza Ole Gunnar Solskjaer

Yanditswe: Sunday 21, Nov 2021

featured-image

Sponsored Ad

Inama yahuje ubuyobozi bwa Manchester United yafashe icyemezo cyo kwirukana umutoza wayo Ole Gunnar Splskjaer,nyuma y’ibiganiro byamaze amasaha 5 biga ku musaruro we mubi cyane.
Mu itangazo Manchester United yashyize hanze ku gicamunsi cyo kuri iki cyumweru,yagize iti "Manchester United iremeza ko Ole Gunnar Solskjaer yavuye ku mirimo ye nk’umutoza.
Warakoze ku bintu byose, Ole."
Itangazo ryakomeje riti "Ole azahora ari umunyabigwi muri Manchester United kandi birababaje kuba twageze kuri (...)

Sponsored Ad

Inama yahuje ubuyobozi bwa Manchester United yafashe icyemezo cyo kwirukana umutoza wayo Ole Gunnar Splskjaer,nyuma y’ibiganiro byamaze amasaha 5 biga ku musaruro we mubi cyane.

Mu itangazo Manchester United yashyize hanze ku gicamunsi cyo kuri iki cyumweru,yagize iti "Manchester United iremeza ko Ole Gunnar Solskjaer yavuye ku mirimo ye nk’umutoza.

Warakoze ku bintu byose, Ole."

Itangazo ryakomeje riti "Ole azahora ari umunyabigwi muri Manchester United kandi birababaje kuba twageze kuri iki cyemezo kitoroshye. Nubwo ibyumweru bike bishize byari bibabaje, ntibigomba gukuraho imirimo yose yakoze mu myaka itatu ishize kugira ngo yongere kubaka umusingi wo gutsinda by’igihe kirekire.

Michael Carrick arakomeza kuyobora iyi kipe mu mikino iri imbere, mu gihe iri gushaka umutoza w’agateganyo uzatoza kugeza shampiyona irangiye.

Ole Gunnar Solskjaer waraye anyagiwe na Watford ibitego 4-1,yanze kwegura biba ngombwa ko hatumizwa inama y’igitaraganya yamaze amasaha 5 yo kumwirukana gusa United ntabwo irashyira hanze itangazo ryemeza ko uyu mutoza yirukanwe.

Ibitangazamakuru bikomeye nka The Times na Daily Mail biza ku isonga mu kumenya amakuru yose ya Man Utd,byari byavuze ko uyu munsi harasohoka itangazo ryirukana uyu munya Norway none byabaye impamo.

Mu gihe cya Ole,United niyo kipe yakoresheje menshi igura abakinnyi,kuko yatanze miliyoni 387 z’amapawundi ariko ntacyo byatanze kuko igikomeye yagezeho ari ukuba iya kabiri muri shampiyona umwaka ushize.

Umunyamakuru ukomeye mu gutangaza amakuru ari imbere mu makipe akaba impamo,Fabrizio Romano,yari yatangaje ati "Icyemezo cy’ubuyobozi bwa Manchester United cyo kwirukana Ole Gunnar Solskjær cyemejwe na Glazer. Byarangiye.

Itangazo ryemewe riri hafi, ubwumvikane bwumvikanyweho n’impande zombi mu kubaha Ole ngo batandukane.

Fletcher na Carrick nibo barahabwa ikipe by’agateganyo mu gihe nta gisubizo gihise kiboneka."

Mu mikino 5 iheruka,Ole yatsinzwemo 4 atsinda 1 ndetse ikipe ya United yari ku rwego rwo hasi cyane mu mikinire byatumaga buri wese ayinyagira.

Ba nyiri United aribo ba Glazers barifuza kumusimbuza Zinedine Zidane wahoze atoza Real Madrid, nubwo bivugwa ko bifuza na Brendan Rodgers, Erik Ten Hag na Mauricio Pochettino.

Kwirukana Solskjaer biratwara iyi kipe miliyoni 7.5 z’amapawundi nyuma y’aho uyu munya Norvege asinye amasezerano mashya y’imyaka itatu muri Nyakanga.

Ariko De Gea w’imyaka 31, ashimangira ko abakinnyi aribo bo kunengwa, atari Solskjaer,nyuma yo gutsindwa ku nshuro ya gatandatu mu mikino 11.

Umunya Espagne yagize ati: “Byari biteye isoni kubona Man United ikina nkuko twakinnye uyu munsi.

Ntabwo byemewe, uburyo turi gukina. Biroroshye gushinja umutoza cyangwa abakorana nawe ariko rimwe na rimwe ni abakinnyi. Tugomba kwerekana byinshi birenze ibyo dukora.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa