Manchester United yarekuye Zlatan Ibrahimovic ngo yigire aho ashaka
Yanditswe: Saturday 10, Jun 2017
Ikipe ya Manchester United yo mu gihugu cy’Ubwongereza yahaye Zlatan Ibrahimovic uburenganzira bwo kujya mu ikipe ashaka kuva kuwa 30 Kamena ubwo amasezerano ye azaba arangiye.
Rutahaizamu Zlatan Ibra yari amaze umwaka mu ikipe ya ManUnited aho yari yasinye umwaka umwe ariko byitezwe ko yazongererwa amasezerano.
Siko byagenze kuko nyuma y’imvune yagize mu kwezi kwa Mata, ManUnited yakomeje kwifuza uwamusimbura nubwo nanubu itaramubona. Gusa, Antoinne Griezman, umufaransa ukinira Atletico (...)
Ikipe ya Manchester United yo mu gihugu cy’Ubwongereza yahaye Zlatan Ibrahimovic uburenganzira bwo kujya mu ikipe ashaka kuva kuwa 30 Kamena ubwo amasezerano ye azaba arangiye.
Rutahaizamu Zlatan Ibra yari amaze umwaka mu ikipe ya ManUnited aho yari yasinye umwaka umwe ariko byitezwe ko yazongererwa amasezerano.
Siko byagenze kuko nyuma y’imvune yagize mu kwezi kwa Mata, ManUnited yakomeje kwifuza uwamusimbura nubwo nanubu itaramubona. Gusa, Antoinne Griezman, umufaransa ukinira Atletico Madrid, Alvaro Morata (umunya_Esipanye) na Gareth Bale (bombi bakinira Real Madrid) ni bamwe mu bavugwa cyane ko ikipe ya ManU ibifuza.
Mu gihe isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi rishyushye, si ManU gusa ahubwo n’amakipe yandi yo mu Bwongereza yatangaje abashobora kuyasohokamo. John Terry myugariro wa Chelsea, umunyezamu wa Man City Willy Caballero, rutahizamu Jesus Navas hamwe n’abakinyi b’inyuma Gael Clichy na Bacary Sagna.
Zlatan Ibra yakiniye ManU imikino 46 uyu mwaka, atsinda ibitego 28 kandi afasha ikipe ye gutwara ibikombe bya Community Shield, League Cup (ibi byombi bikinirwa mu Bwongereza) ndetse na Europa League gikinirwa ku mugabane w’Uburayi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *