skol
fortebet

Manchester United yasabye Cristiano Ronaldo ikintu gikomeye kugira ngo imurekure

Yanditswe: Monday 25, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya Manchester United ngo yaba yemeye kurekura kizigenza wayo Cristiano Ronaldo muri iyi mpeshyi ariko ntibibe burundu kuko yamusabye kongera amasezerano hanyuma ikamutiza.
Bivugwa ko Amashitani atukura ashaka kongera amasezerano ya Ronaldo, nubwo uyu mukinnyi ukomeye atifuza kuguma kuri Old Trafford.
Nk’uko ikinyamakuru Mirror kibitangaza, ngo iyi kipe yiteguye kurekura Ronaldo nk’intizanyo mu rwego rwo kubaha icyifuzo cye cyo gukina Champions League hanyuma nyuma y’umwaka akagaruka (...)

Sponsored Ad

Ikipe ya Manchester United ngo yaba yemeye kurekura kizigenza wayo Cristiano Ronaldo muri iyi mpeshyi ariko ntibibe burundu kuko yamusabye kongera amasezerano hanyuma ikamutiza.

Bivugwa ko Amashitani atukura ashaka kongera amasezerano ya Ronaldo, nubwo uyu mukinnyi ukomeye atifuza kuguma kuri Old Trafford.

Nk’uko ikinyamakuru Mirror kibitangaza, ngo iyi kipe yiteguye kurekura Ronaldo nk’intizanyo mu rwego rwo kubaha icyifuzo cye cyo gukina Champions League hanyuma nyuma y’umwaka akagaruka akabakinira cyane ko bizeye ko nabo umwaka utaha bazabona itike.

Man Utd irashaka ko Ronaldo yongera umwaka amasezerano ye agomba kurangira mu mpeshyi itaha.

Ibyo byatuma Ronaldo asubira muri United shampiyona irangiye.

Hari ibyiringiro ko United ishobora kongera gukina irushanwa rikomeye I Burayi irya Champions League cyane ko yizeye ko umutoza wayo Ten Hag ashobora gukora ibitangaza akabagarura.

Iki cyifuzo ngo cyatanzwe n’iyi kipe mu biganiro yagiranye n’ushakira amakipe Ronaldo, Jorge Mendes.

Ariko Ronaldo na Mendes bombi batunguwe n’iki cyifuzo cyane ko uyu rutahizamu wai Portugal yagaragaje neza ko ashaka kugenda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa