Ikipe ya Manchester united yo mu gihugu cy’u Bwongereza yamaze gusinyisha myugariro w’umunya Sweden w’imyaka 22 Victor Lindelof imukuye mu ikipe ya Benfica Lisbon yo muri Portugal.
Uyu musore wafashije iyi kipe ya Benfica gutwara igikombe cya shampiyona ya Portugal uyu mwaka ndetse akayigeza murri kimwe cya munani cya UEFA Champions League yatangiye kuvugwa mu ikipe ya Manchester mu ntangiriro z’uyu mwaka gusa iyi kipe ntiyashobora kumugura none birangiye aguzwe akayabo ka miliyoni 30 (...)
Ikipe ya Manchester united yo mu gihugu cy’u Bwongereza yamaze gusinyisha myugariro w’umunya Sweden w’imyaka 22 Victor Lindelof imukuye mu ikipe ya Benfica Lisbon yo muri Portugal.
Uyu musore wafashije iyi kipe ya Benfica gutwara igikombe cya shampiyona ya Portugal uyu mwaka ndetse akayigeza murri kimwe cya munani cya UEFA Champions League yatangiye kuvugwa mu ikipe ya Manchester mu ntangiriro z’uyu mwaka gusa iyi kipe ntiyashobora kumugura none birangiye aguzwe akayabo ka miliyoni 30 n’ibihumbi 700 by’amapawundi.
Nyuma yo gusinyisha uyu musore amakuru aturuka muri iyi kipe aravuga ko iyi ari intangiriro kuko ngo iyi kipe ikize kurusha izindi ku isi mu mupira w’amaguru igiye kurekura agatubutse ku isoko dore ko ngo yiteguye kugura rutahizamu w’ikipe ya Real Madrid miliyoni 60 z’amapawundi aho bivugwa ko mu cyumweru gitaha uyu mukinnyi azaba yamaze kugera muri iyi kipe aje gusimbura Zlatan Ibrahimovic yarekuye mu minsi ishize.
Uyu musore azagera I Manchester ku wa gatatu aje gukora ikizamini cy’ubuzima no gusinya amasezerano.
Lindelof yakiniye Benfica imikino 48 ayitsindira ibitego 2 mu gihe amaze guhamagarwa mu ikipe nkuru y’igihugu cya Swede inshuro 13 aho yayitsindiye igitego kimwe.
Ibitekerezo
Ok, Dushimye Ko Yaje! Ndabaza Ababizi Ibi: Akina Kuwuhe Mwanya?