skol

Manchester United yasuzuguye bikomeye Jose Mourinho

Yanditswe: Thursday 30, Aug 2018

Ikipe ya Manchester United yafashe umwanzuro ukomeye wo kongerera amasezerano rutahizamu Anthony Martial udacana uwaka n’umutoza Jose Mourinho bituma benshi bemeza ko uyu mutoza atagifite igitinyiro muri iyi kipe ifite ibikombe byinshi bya shampiyona mu Bwongereza ,wifuzaga kugurisha uyu mukinnyi.

Mu minsi ishize nibwo Jose Mourinho yifuje ko Manchester United igurisha Anthony Martial kugira ngo abone amafaranga yo kuzashora ku isoko mu kwezi kwa mbere ariko biravugwa ko ubuyobozi bwa Manchester United bwamaze gufata umwanzuro wo kongerera uyu mufaransa amasezerano y’imyaka 5.

Ikinyamakuru Dailymail cyavuze ko uyu musore yemeye gusinya aya masezerano y’imyaka 5 kubera ko azi neza ko iminsi Mourinho asigaje muri Manchester United ibarirwa ku ntoki ndetse yizeye kuzakorana neza n’umutoza mushya uzaza,bivugwa ko ari mwene wabo Zinedine Zidane.

Biravugwa ko benshi mu bakinnyi bishimye cyane kuko bazi ko Mourinho agiye kwirukanwa kubera umwuka mubi yateje mu ikipe mu mikino yo kwitegura uyu mwaka w’imikino ndetse n’umusaruro mubi ari gutanga muri iyi minsi.

Ubuyobozi bwa Manchester United bufata Martial nk’umwe mu bakinnyi bafite impano ndetse bazubakirwaho n’umutoza mushya uzahabwa ikipe nyuma ya Mourinho ariyo mpamvu bwifuza kumuha amasezerano y’imyaka 5 ndetse bakamwongerera umushahara ukava ku bihumbi 90 by’amapawundi ku cyumweru,ikamugeza ku bihumbi 130 by’amapawundi.

Martial asigaje amezi 12 ku masezerano afitanye na Manchester United ariyo mpamvu ubuyobozi bw’iyi kipe bwicaranye n’uyu mukinnyi ukiri muto kugira ngo bamwongerere amasezerano

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa