Manchester United yatangiye inkundura yo gushaka Rutahizamu utyaye
Yanditswe: Friday 11, Feb 2022

Ikipe ya Manchester United ishyize imbere kugura rutahizamu mushya mu mpeshyi y’uyu mwaka nyuma yo kubura ibitego mu byumweru bishize.
Mason Greenwood yarahagaritswe nyuma yo gutabwa muri yombi akekwaho guhohotera umugore, mu gihe Anthony Martial we adashaka kugaruka Old Trafford nyuma yo kwerekeza muri Sevilla ku ntizanyo.
Ku rundi ruhande, Marcus Rashford wakinaga asatira agitangira umwuga we, ubu akunda gukina anyura ibumoso.
Ibyo bituma umutoza Rangnick akinisha ku busatirizi (...)
Ikipe ya Manchester United ishyize imbere kugura rutahizamu mushya mu mpeshyi y’uyu mwaka nyuma yo kubura ibitego mu byumweru bishize.
Mason Greenwood yarahagaritswe nyuma yo gutabwa muri yombi akekwaho guhohotera umugore, mu gihe Anthony Martial we adashaka kugaruka Old Trafford nyuma yo kwerekeza muri Sevilla ku ntizanyo.
Ku rundi ruhande, Marcus Rashford wakinaga asatira agitangira umwuga we, ubu akunda gukina anyura ibumoso.
Ibyo bituma umutoza Rangnick akinisha ku busatirizi Cristiano Ronaldo w’imyaka 37 na Edinson Cavani wujuje imyaka 35 ku wa mbere kandi bigaragara ko agiye kuva muri iyi mu mpeshyi.
United imaze igihe kinini ishaka rutahizamu wa Borussia Dortmund,Erling Haaland, nubwo Real Madrid imumereye nabi
Iyi kipe kandi yifuzaga umunya ArgentineJulian Alvarez arikowe yamaze kwerekeza muri mukeba City.
Harry Kane wa Tottenham na Dominic Calvert-Lewin wa Everton birashoboka ko bazaganirwaho,cyo kimwe na Lautaro Martinez wa Inter.
United nanone ikomeje gushakisha umutoza mushya ndetse aka kari mu kazi umuyobozi mukuru mushya wayo Richard Arnold azakora.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *