skol
fortebet

Manchester United yatangiye nabi cyane shampiyona,City yongera gukanga abakeba

Yanditswe: Sunday 07, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya Manchester United yatangiye umwaka w’imikino nabi nkuko yashoje ushize kuko yasanzwe ku kibuga cyayo ikahatsindirwa ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa mbere wa Premier League.City yo yatsinze Westham ibitego 2-0.
Ibitego 2 bya Pascal Gross mu gice cya mbere byatumye abafana ba United bari mu rugo batahana agahinda kuko bifuzaga cyane kubona ikipe yabo itangira neza nyuma yo gusoza nabi shampiyona ishize.
United yagowe cyane n’uyu mukino n’iyi kipe ya Graham Potter yayisubiriye nyuma (...)

Sponsored Ad

Ikipe ya Manchester United yatangiye umwaka w’imikino nabi nkuko yashoje ushize kuko yasanzwe ku kibuga cyayo ikahatsindirwa ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa mbere wa Premier League.City yo yatsinze Westham ibitego 2-0.

Ibitego 2 bya Pascal Gross mu gice cya mbere byatumye abafana ba United bari mu rugo batahana agahinda kuko bifuzaga cyane kubona ikipe yabo itangira neza nyuma yo gusoza nabi shampiyona ishize.

United yagowe cyane n’uyu mukino n’iyi kipe ya Graham Potter yayisubiriye nyuma y’aho mu mwaka w’imikino yayitsinze ibitego 4-0 kuri stade Amex muri Gicurasi uyu mwaka byatumye Brighton irangiza ku mwanya wa cyenda muri Premier League bandika amateka mashya.

Brighton yafunguye amazamu ku munota wa 30 ku gitego cyatsinzwe na Pascal Gross ku mupira mwiza yahawe na Danny Welbeck hanyuma bidatinze kuwa 39,uyu Gross ashyiramo icya kabiri.

Nubwo igice cya kabiri cyaranzwe no kwinjira mu kibuga kwa Cristiano Ronaldo wari wabanje hanze,United ntiyashoboye kwishyura ibi bitego byombi bya Brighton.

Nubwo muri iki gice Brighton yaruhijwe cyane na United yihagazeho itsindwa igitego kimwe nacyo cyitsinzwe n’umukinnyi wayo Alexis Mac Allister ku munota wa 68 nyuma y’uko umunyezamu Robert Sanchez akuyemo umupira agashaka kuwusohora hanze ariko kubera igitutu cya Harry Maguire awtera mu rushundura.

United yakoze ibishoboka byose ngo yishyure ariko ba rutahizamu bayo barimo Rashford,Bruno Fernandes bari hasi ntibagira icyo bakora.

Umutoza mushya,Erik Ten Hag yananiwe kugarura mu bihe byiza United ndetse biragaragara ko bizamugora muri uyu mwaka w’imikino kubera urwego ruri hasi rw’abakinnyi be.

Uburwayi bwa United buri guhera kuri nimero 6 kuza inyuma hose cyane ko ubwugarizi bwayo bwo bwari hasi cyane.

Kuwa 13 Kanama ikipe ya Brentford izakira Manchester Utd ndetse benshi bategereje kureba uko iyi kipe y’ibigwi izitwara.

Mu wundi mukino wabaye uyu munsi,Manchester City yatwaye shampiyona ubushize yatsinze Westham ibitego 2 byose byatsinzwe na kizigenza Erling Haaland.

Igitego cya mbere Haaland yagitsinze ku munota wa 36 kuri penaliti yakorewe n’umunyezamu Areola wamuteze hanyuma ku munota wa 65 atsinda igitego cya kabiri ku mupira mwiza yahawe na De Bruyne.





Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa