Manchester United yatunguye benshi kubera umunyezamu ishaka gusimbuza De Gea
Yanditswe: Friday 02, Nov 2018
Ikipe ya Manchester United yatangiye gahunda yo gushaka umunyezamu usimbura David de Gea wanze kongera amasezerano muri iyi kipe aho bifuza kugura umunyezamu ukomoka muri Australia, Mat Ryan urindira ikipe ya Brighton and Hove Albion.
De Gea amaze iminsi ari mu biganiro n’ubuyobozi bwa Manchester United kugira ngo yongere amasezerano ariko biravugwa ko bananiwe kumvikana,ariyo mpamvu yatangiye kurambagiza Mat Ryan.
Mat Ryan niwe ushobora gusimbura David de Gea muri Manchester United
Mourinho utoza Manchester United yavuze ko afite ubwoba ko uyu munyezamu ashobora kwanga kongera amasezerano mashya aho amakipe akomeye arimo na Juventus amwifuza.
The sun yatangaje ko uyu munya Australia w’imyaka 26 ariwe uyoboye urutonde rw’abanyezamu Manchester United yifuza aho yerekeje muri Brighton avuye mu ikipe ya Valencia.
Amasezerano ya De Gea azarangira mu mpeshyi y’umwaka utaha ndetse ubuyobozi bwa Manchester United,bwagerageje kumuha andi mashya ariko bananiwe kumvikana.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *