skol
fortebet

Manchester United yatunguye Man City iyitwara igikombe cya FA Cup

Yanditswe: Saturday 25, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Mu mukino watunguye benshi,ikipe ya Manchester United itahabwa amahirwe na benshi yatsinze ibitego 2-1 mukeba wayo Man City iyitwara igikombe cya FA Cup,i Wembley.Ini ni igikombe cya 13 cya FA Cup itwaye.

Sponsored Ad

Manchester City yabujijwe amahirwe yo kuba ikipe ya mbere mu bwongereza itwaye igikombe cya shampiyona na FA Cup mu myaka ibiri yikurikiranya.

Ibitego bya Alejandro Garnacho na Kobbie Mainoo nibyo byatumye iyi kipe ya Pep Guardiola itakaza iki gikombe yifuzaga cyane.

Mu myaka 135 ishize mu Bwongereza,nta kipe iratwara ibi bikombe byombi inshuro ebyiri zikurikiranya.

Muri uyu mukino umutoza Ten Hag yakinnye nta rutahizamu,United yunze ubumwe nk’ikipe icungira hafi ibitero bya Man City yayisatiraga cyane.

Man City yatangiye umukino isatira cyane ndetse ihererekanye biteye ubwoba ariko Man United ihitamo kuguma inyuma no kubyaza umusaruro imipira iki kigugu gitakaje.

United yabonye amahirwe ku munota wa 30 ubwo myugariro Gvardiol yananirwaga kuvugana n’umunyezamu we Ortega Moreno wasohotse nabi,uyu yamuhereje umupira uramurenga,Alejandro Garnacho wari wakurikiye ahita atsinda igitego.

United yongeye kubyaza umusaruro andi mahirwe ku mupira yazamukanye,Bruno Fernandes ahereza Kobbie Mainoo wahise atsinda igitego cya kabiri.

Igice cya mbere cyarangiye United itsinze ibitego 2-0.

Igice cya kabiri Man City yaje yariye karungu,yinjiza mu kibuga Doku wayizamuriye urwego bikomeye.

Kyle Walker yateye amashoti abiri akomeye,umunyezamu Onana ayakuramo bigoranye cyane.

Alvarez nawe winjiye mu kibuga asimbuye ku ruhande rwa City,nawe yabonye amahirwe akomeye ari wenyine imbere y’izamu atera umupira hanze.

Ku munota wa 87 nibwo Man City yabonye igitego cya Jeremy Doku cyasaga n’ikiyigaruye mu mukino.

Yakomeje gusatira cyane ariko birangira itsinzwe uyu mukino.

Umutoza Ten Hag yongeye gushimangira ko iyo aza kugira ikipe yuzuye yari kwitwara neza kurushaho muri uyu mwaka w’imikino.

Ati:"Narabibabwiye [itangazamakuru] uyu mwaka wose - iyo abakinnyi ari bazima, dushobora gukina umupira mwiza.Twakinnye neza cyane imbere y’ikipe nziza cyane ku isi."

Yavuze ko uyu mwaka ababanenze bari bafite ukuri ariko nanone babuze abakinnyi benshi kubera imvune.

Chelsea yabaye iya gatandatu muri Premier League, izakina Europa Conference League naho Newcastle United yabaye iya karindwi isigare mu rugo.

Ibi bitewe nuko Manchester United yegukanye FA Cup ikabona itike ya Europa League ya 2024/25 aho izasohokana na Tottenham Hotspur yabaye iya gatanu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa