
Umunya-Portugal, Rúben Amorim, watozaga Sporting yo mu gihugu cye, yatangajwe nk’umutoza mushya wa Manchester United ku masezerano y’imyaka itatu.
Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 1 Ugushyingo 2024, ni bwo Manchester United yatangaje ko yamaze kubona umutoza mushya ugomba gusimbura Erik ten Hag iherutse gusezerera.
Manchester United ni imwe mu makipe ataratangiye neza umwaka w’imikino mu marushanwa yose yarimo ikina, gusa ikimara kwirukana Ten Hag ihita itsinda Leicester City muri Carabao Cup ibifashijwemo na Ruud van Nistelrooy wari uyifite nk’umusigire.
Mu itangazo iyi kipe yatanze yagize iti “Manchester United inejejwe no gutangaza ko Rúben Amorim ariwe mutoza mukuru w’ikipe w’ikipe mu gihe ari gushakirwa ibyangombwa byo kuyigeramo. Azaba mu ikipe kugeza mu 2027 ndetse ashobora no kongeraho umwaka umwe. Azatangira akazi ku wa 11 Ugushyingo.”
Iyi kipe yongeyeho kandi ko uyu mugabo azakomeza kungirizwa na Ruud van Nistelrooy.
Kuva Rúben yafata inshingano muri Sporting CP avuyemo, iyi kipe ni yo yari ku kigero cyo hejuru mu kubona intsinzi mu makipe yose i Burayi kuko mu mikino 156 yatsinzemo 120.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *