skol

Mangwende yatangaje abakinnyi babiri yifuza ko havamo umwe umusimbura muri APR FC

Yanditswe: Monday 21, Jan 2019

Myugariro Imanishimwe Emmanuel uzwi nka Mangwende yatangaje ko yamaze kumvikana n’ikipe yo muri Serbia ndetse agira inama yo kujya ku isoko bagashaka umusimbura we mu bakinnyi babiri barimo Rutanga Eric na Muvandimwe JMV wa Police FC.

Mangwende na Ombolenga Fitina bagiye gucika APR FC berekeze mu gihugu cya Serbia,ariyo mpamvu Mangwende yagiriye inama ubuyobozi bwe ko bwajya ku isoko bukagura umukinnyi umwe hagati ya Rutanga Eric na Muvandimwe JMV.

Yagize ati “Ntabwo arinjye uzana abakinnyi,ariko hari abakinnyi benshi bakina neza ku mwanya wanjye.Kubera ko dukinisha abanyarwanda gusa,hari abakinnyi babiri babasha gukina neza ku mwanya wanjye barimo Rutanga Eric,bamugarura agakina ndetse akitwara neza, na JMV wa Police FC yakina.”

Nta gihindutse Imanishimwe Emmanuel na Ombolenga Fitina bashobora kwerekeza muri Serbia kuwa Gatatu w’iki Cyumweru mu ikipe bivugwa ko bashakiwe n’umutoza Ljubomir Ljupko Petrovic watozaga APR FC akaza gusezera kubera uburwayi bw’umutima.

Mangwende yasabye APR FC ko yashakira umusimbura we hagati ya Rutanga na Muvandimwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa