
Manishimwe Djabel yasinye muri Naft Alwasat SC yo muri Iraq ikina mu cyiciro cya mbere amasezereno y’umwaka umwe.
Djabel yatandukanye na Al-Quwa Al-Jawiya nayo yo muri Iraq yari amazemo amezi Atandatu .
Ikipe ya Naft Alwasat SC yashimye Djabel nyuma yo kumubona muri Iraq mu ikipe ya Al-Quwa Al-Jawiya yafashije kuza ku mwanya wa kabiri umwaka ushize, ubu ikaba yamaze ku muha amasezerano y’umwaka umwe.
Agiye gukina muri shampiyona imwe na Usengimana Faustin werekeje muri Al Masafi FC na Buregeya Prince wa Al-Nasiriya zose zikina mu cyiciro cya kabiri muri Iraq.
Manishimwe Djabel yakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda nka Rayon Sports, APR FC ndetse na Mukura VS yavuyemo yerekeza muri Iraq.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *