Aherekejwe n’umugore we ku kibuga cy’indege, Manishimwe Djabel yerekeje muri Algeria, gutangira akazi mu ikipe ye nshya, Union sportive de la Médina Khenchela (USM Khencela).
Uyu mukinnyi w’imyaka 25 yari amaze imyaka ine muri APR FC yaherukaga kumutiza muri Mukura yo mu Karere ka Huye ari naho yakinaga.
Mu ntangiriro z’uyu mwaka w’imikino, uyu mukinnyi yari yifujwe na Al Shabab FC yo kuri Arabia Saoudite yagombaga kumugura ibihumbi 135 $ agasinya imyaka ibiri, mu gihe yagombaga kujya ahembwa ibihumbi 7.5 $ buri kwezi.
Kwerekeza muri iyi kipe ntabwo byakunze kuko yasanze amaze iminsi adakina bityo imusaba gushaka aho yabona umwana bihagije.
Union Sportive de la Médina Khenchela yashinzwe mu 1943, ibarizwa mu ntara ya Khenchela mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Algerie. Si ikipe y’ubukombe muri iki gihugu kuko mu mwaka ushize w’imikino nibwo yazamutse mu Cyiciro cya Mbere.
Manishimwe Djabel usanzwe akinira Ikipe y’Igihugu Amavubi yazamukiye mu Ishuri ry’Umupira w’Amaguru rya Isonga FC yavuyemo mu 2014 akomereza muri Rayon Sports yamazemo imyaka itanu, yerekeza muri APR FC mu 2019.
Ibitekerezo
None sw uatanviye gukinira rayon afite imyaka 16 ikuru yawe ntihura nimibare watanze. Murabeshya