skol
fortebet

Manishimwe Djabel yanduye Covid-19 avanwa mu mwiherero w’Amavubi

Yanditswe: Sunday 22, Aug 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umukinnyi Manishimwe Djabel ukina mu kibuga hagati afasha abashaka ibitego, ntabwo azakina imikino ibiri u Rwanda ruzahuramo na Mali ndetse na Kenya mu kwezi gutaha kubera ko yanduye COVID-19.
Manishimwe yari umwe mu bakinnyi 39 umutoza Mashami Vincent yahamagariye kwitegura imikino ibiri u Rwanda ruzakina na Mali ndetse na Kenya mu itsinda E ry’ijonjora rya kabiri ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar.
Uyu mukinnyi ntazakina iyo mikino yombi kuko yanduye COVID-19 (...)

Sponsored Ad

Umukinnyi Manishimwe Djabel ukina mu kibuga hagati afasha abashaka ibitego, ntabwo azakina imikino ibiri u Rwanda ruzahuramo na Mali ndetse na Kenya mu kwezi gutaha kubera ko yanduye COVID-19.

Manishimwe yari umwe mu bakinnyi 39 umutoza Mashami Vincent yahamagariye kwitegura imikino ibiri u Rwanda ruzakina na Mali ndetse na Kenya mu itsinda E ry’ijonjora rya kabiri ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar.

Uyu mukinnyi ntazakina iyo mikino yombi kuko yanduye COVID-19 ndetse akaba atari bukomezanye n’abandi imyitozo. Manishimwe Djabel yatangiye guhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu nkuru kuva mu 2018.

Yabaye umukinnyi wa kane usohotse mu mwiherero w’Amavubi nyuma ya Kwizera Olivier wirukaniwe imyitwarire idahwitse na Usengimana Faustin watashye kubera uburwayi mu gihe Tuyisenge Jacques ategerejwe gusanga bagenzi be nyuma yo gukora ubukwe ku wa Gatandatu.

Meddie Kagere uri muri Maroc n’ikipe ye ya Simba SC na Mvuyekure Emery ukinira Tusker FC yo muri Tanzania, bombi bazagera mu Ikipe y’Igihugu ku wa 25 Kanama mu gihe Nirisarike Salomon uzava muri Armenia, azahagera ku wa 26 Kanama.

Ikipe y’Igihugu izava i Kigali ku wa 28 Kanama saa Saba z’ijoro mu gihe umukino wayo na Mali uzaba ku wa 1 Nzeri 2021. Nyuma y’umunsi umwe, izahita igaruka i Kigali, aho izakirira Kenya tariki ya 5 Nzeri 2021.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa