Manishimwe Djabel, wahoze ari Kapiteni wa APR FC, yaciye amarenga ko iyi kipe yaguze abanyamahanga badakanganye ugereranyije n’Abanyarwanda bari bayisanzwemo.
Aganira na Radio 10,Manishimwe Djabel,yavuze ko abakinnyi APR FC yavanye hanze badakanganye ndetse ko ntacyo barusha abo basanzemo n’abasohotse.
Yagize ati "Nkurikije ibyo mbona ubu nta tandukaniro riri hagati ya APR FC yari ihari umwaka ushize n’iy’ubu.Uko niko kuri.
Nkurikije imikino ya gicuti bakinnye kuko nagiye nyikurikirana,nta kinyuranyo gihari.Nta mukinnyi ndi kubona muri APR FC ubu urusha urwego ba Bosco,Yannick na Nshuti.
Gusa umupira ugira ibyawo bashobora kugera ku byo abandi batagezeho ariko ntibyoroshye."
Uyu musore washoboraga kugaruka muri APR FC yahisemo kubireka kubera ko ashaka kujya mu ikipe abonamo umwanya wo gukina ariyo mpamvu ashobora kwerekeza muri Mukura VS.
Manishimwe Djabel yavuze kandi ko nubwo abafana ba Rayon Sports batishimiye uko yayivuyemo ariko ibyo yavuze akiyivamo ko itameze neza byari ukuri kuko ubu ngo aribwo iri kumera neza.
Yavuze ko Abanyarwanda badakunda ukuri ariko ngo icyiza cyako iyo kuvuzwe habaho kwiyubaka.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *