skol
fortebet

Manishimwe Djabel yatangaje byinshi ku hazaza he muri Rayon Sports

Yanditswe: Friday 10, Aug 2018

Sponsored Ad

Umukinnyi Manishimwe Djabel yatangaje ko mu minsi ibiri iri imbere azatangaza ikipe azerekezamo cyane ko nyuma y’uko amasezerano ye arangiye mu ikipe ya Rayon Sports ubuyobozi butaramwegera bumusaba ko bayongera.

Sponsored Ad

Manishimwe Djabel yatangarije Radio Flash ko nta biganiro aragirana n’ubuyobozi bwa Rayon Sports kuva yarangiza amasezerano bityo hari amakipe 2 yo mu Rwanda bari kuvugana ndetse mu minsi 2 cyangwa itatu azaba yamaze gutangaza aho azerekeza.

Djabel ashobora kuva mu ikipe ya Rayon Sports

Yagize ati “Ku bijyanye n’amasezerano yararangiye,nta kintu ndavugana n’ubuyobozi bwa Rayon Sports gusa mu minsi itarenze 3 cyangwa 2 ndaba namenye ikipe nzakinira umwaka utaha niba ari Rayon Sports cyangwa nkajya ahandi.Hari amakipe 3 twavuganye arimo 2 yo mu Rwanda n’imwe yo hanze gusa nta kintu twagezeho.Muri izo kipe 2 zo mu Rwanda nta Rayon Sports irimo ntabwo turavugana gusa mu minsi 4 nzaba namenye ikipe nzakinira umwaka utaha.”

Manishimwe Djabel yatangaje ko impamvu ataretse gukinira Rayon Sports ubwo amasezerano ye yari arangiye ari uko yihaye intego yo gufasha iyi kipe gutwara igikombe uyu mwaka none ku bw’amahirwe bageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro.

Ibitekerezo

  • Vraiment uri umuntu w’umugabo kuko mbonye umutima wawe atari ugushaka indamu ni ukubaka talent yawe ,kandi nkurikije ko wihanganiye rayon kugirango mutwarane igikombe ,nibaza ko abayobozi ba rayon batagomba kurangara ngo ubacike kandi ubushobozi bwo urabufite rwose.Nkwifurije ahazaza heza kandi wicika intege no hanze uzakinayo. courage

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa