skol

Manishimwe Mangwende agiye kurushingana n’ umwe mu bafana b’imena ba APR FC

Yanditswe: Friday 05, Oct 2018

Myugariro wa APR FC Manishimwe Emmanuel uzwi nka Mangwende amaze imyaka igera kuri 2 akundana na Uwase Claudio, umuyobozi wa Fan Club Intare za APR FC ndetse biravugwa ko bazarushinga mu mpera z’uyu mwaka.

Mangwende n’uyu mukunzi we bamaze igihe bakundana mu ibanga cyane ko urukundo rwabo rutakunze kuvugwa mu itangazamakuru nubwo inshuti zabo za bugufi zari zibizi.

Amakuru dukesha Rwanda Magazine ni uko tariki 29 Nzeri 2018 aribwo Mangwende yagiye gufata irembo mu muryango wa Claudio ndetse ubukwe bwabo buteganyijwe tariki 8 Ukuboza 2018.

Uyu mukunzi wa Mangwende Uwase Claudio niwe muyobozi w’Intare za APR FC ndetse n’umwe mu bayishinze muri 2015 none kuri ubu imaze kuba imwe mu ma Fan Club amaze kuba intangarugero mu Rwanda.

Imanishimwe Emmanuel yerekeje muri APR FC muri Nyakanga 2016 avuye muri Rayon Sports. Kuva icyo gihe kugeza ubu niwe myugariro iyi kipe igenderaho ku ruhande rw’i bumoso.

Mangwende na Claudio bagiye kurushinga

Source:Rwanda Magazine

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa